Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko Ivuriro rito (Poste de Sante) rya Kabere, ryanze kubavurira ku bwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante, bigatuma bamwe bahitamo gukomeza kwivuza mu buryo bwa gakondo.
Aba baturage bavuga ko kwivuza biyishyuriye 100% bitaborohera, ku buryo abadashoboye kujya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu, bahitamo kwivurisha uburyo bwa gakondo.
Bavuga ko iri vuriro rito rya Kabere ryari ryarahagaze, ubu rikaba rimaze amezi atandatu risubukuye ibikorwa, ariko rikaba ritemera kuvurira abantu ku bwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante.
Muhawenimana Florida ati “Ubwo rero iyo umuntu afite iyo mitweri ntabona uko ayivurizaho. Buriya iyi ni nka farumasi twivurizaho kuko hari igihe umuntu atanga amafaranga agafata nko mu bihumbi mirongo itatu.”
Uyu muturage avuga ko benshi bahitamo kwivuza mu buryo bwa gakondo, bakajya kwahira imiti y’ibyatsi, kuko ayo mafaranga abashobora kuyabona ari mbarwa. Ati “Nk’udafite ako gahene, ni ugushaka capsine (kimwe mu byatsi bakoresha bivura).”
Nzabahimana Florence na we ati “Hano biraduhangayikisha cyane kuko hari igihe umuntu yafatwa nijoro, rero aho kugira ngo umuntu azamuke ku Kivumu (centre de sante ya Kivumu) akemera agatanga nk’ingwate kugira ngo abone amafaranga yishyura, waba ufite nk’agahene rero kakaba gahingane n’ibihumbi 10 wivuje bityo bikadusubiza inyuma.”
Murengezi Modeste ufite mu nshingano kugenzura iri vuriro, avuga ko kuba aba baturage bishyura 100% bitari mu bushake bwabo dore ko na bo bibahombya mu gihe basabye uburenganzira bwo gukorana na mitweli bakaba batarabyemererwa.
Ati “Turahomba kandi RSSB twayihaye ibyangombwa byose kugira ngo dukorane n’ubwishingizi, none kuko twishyuza 100% haza abaturage bacye bashoboye kwiyishyurira.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) gikunze kugaragaza ko Ubuyobozi bw’Akarere ari bwo busura aya mavuriro mato, bukayorohereza kubona ibyangombwa kugira ngo yemererwe gukorana na mitweli.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa yavuze ko iki kibazo cyo kuri ririya vuriro batari bakizi. Ati “Ntabwo twakumva amakuru nk’ayo ngo tubure icyo tuyakoresha, turasuzuma ko ari ukuri kandi ni byo turimo kuko izo poste de sante ziba zaragiyeho kugira ngo zegere abaturage.”
Guverinoma y’u Rwanda yatangije gushyiraho amavuriro mato nk’aya mu rwego rwo gufasha abaturage kubonera serivisi z’ubuvuzi hafi kugira ngo hatagira abakomeza kurembera mu ngo, ndetse bakivuza bakoresheje ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10