• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Benin: Hasobanuwe uko abarimo uwari Minisitiri n’Umujepe batahuweho umugambi ukomeye bakurikiranyweho

radiotv10by radiotv10
26/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Benin: Hasobanuwe uko abarimo uwari Minisitiri n’Umujepe batahuweho umugambi ukomeye bakurikiranyweho
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batatu barimo uwahoze ari Minisitiri wa Siporo, n’umwe mu bashinzwe umutekano wa Perezida muri Benin, bagejejwe imbere y’Urukiko ngo baburane ku gushaka gukura ku butegetsi Umukuru w’iki Gihugu, aho Ubushinjacyaha bwasobanuye uko batahuwe.

Aba bombi baregwa hamwe kandi n’umucuruzi ukomeye usanzwe ari inshuti ya hafi ya Perezida Patrice Talon, aho bose uko ari batatu bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi.

Umushinjacyaha yavuze ko ku wa Kabiri w’iki cyomweru, Oswald Homeky wahoze ari Minisitiri wa Siporo, yaguwe gitumo afite ibikapu bitandatu byuzuye amafranga abarirwa muri miliyari 1,5 y’amafranga akoreshwa muri iki Gihugu anagana na miliyoni 2,5 USD.

Aya mafaranga ngo yari agiye kuyatangamo ruswa ku muyobozi ukuriye abarinzi b’Umukuru w’Igihugu, kugira ngo bahirike ubutegetsi bwa Talon.

Ubushinjacyaha kandi bwatangaje ko uwo mugambi wo guhirika Ubutegsti bwa Perezida Patrice Talon, wari gushyirwa mu bikorwa kuri wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024.

Iyi nshuti ya Perezida iri mu bakurikiranyweho uyu mugambi, yari iherutse gutangaza ko igiye kwinjira muri politiki.

Naho uyu wari Minisitiri wa Siporo na we yari aherutse gutangaza ko azahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2026.

Umushinjacyaha yagize ati “Umucuruzi Olivier Boko, inshuti ya hafi y’Umukuru w’Igihugu yari aherutse no gutangaza ko agiye kwinjira byeruye muri politiki. Iperereza riracyakomeje hanakusanywa ibindi bimenyetso.”

Ni mu gihe umwe mu banyamategeko barimo kunganira abakekwaho uyu mugambi, yatangaje ko ubushinjacyaha bubeshya, akavuga ko ahubwo bashimuswe bakagerekwaho icyo cyaha gikomeye.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + six =

Previous Post

Umunyarwandakazi ufite amateka mu gutwara indege yateye indi ntambwe ikomeye

Next Post

AMAKURU MASHYA: Menya Perezida na ba Visi Perezida ba Sena nshya y’u Rwanda

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
AMAKURU MASHYA: Menya Perezida na ba Visi Perezida ba Sena nshya y’u Rwanda

AMAKURU MASHYA: Menya Perezida na ba Visi Perezida ba Sena nshya y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.