Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Benin: Hasobanuwe uko abarimo uwari Minisitiri n’Umujepe batahuweho umugambi ukomeye bakurikiranyweho

radiotv10by radiotv10
26/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Benin: Hasobanuwe uko abarimo uwari Minisitiri n’Umujepe batahuweho umugambi ukomeye bakurikiranyweho
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batatu barimo uwahoze ari Minisitiri wa Siporo, n’umwe mu bashinzwe umutekano wa Perezida muri Benin, bagejejwe imbere y’Urukiko ngo baburane ku gushaka gukura ku butegetsi Umukuru w’iki Gihugu, aho Ubushinjacyaha bwasobanuye uko batahuwe.

Aba bombi baregwa hamwe kandi n’umucuruzi ukomeye usanzwe ari inshuti ya hafi ya Perezida Patrice Talon, aho bose uko ari batatu bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi.

Umushinjacyaha yavuze ko ku wa Kabiri w’iki cyomweru, Oswald Homeky wahoze ari Minisitiri wa Siporo, yaguwe gitumo afite ibikapu bitandatu byuzuye amafranga abarirwa muri miliyari 1,5 y’amafranga akoreshwa muri iki Gihugu anagana na miliyoni 2,5 USD.

Aya mafaranga ngo yari agiye kuyatangamo ruswa ku muyobozi ukuriye abarinzi b’Umukuru w’Igihugu, kugira ngo bahirike ubutegetsi bwa Talon.

Ubushinjacyaha kandi bwatangaje ko uwo mugambi wo guhirika Ubutegsti bwa Perezida Patrice Talon, wari gushyirwa mu bikorwa kuri wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024.

Iyi nshuti ya Perezida iri mu bakurikiranyweho uyu mugambi, yari iherutse gutangaza ko igiye kwinjira muri politiki.

Naho uyu wari Minisitiri wa Siporo na we yari aherutse gutangaza ko azahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2026.

Umushinjacyaha yagize ati “Umucuruzi Olivier Boko, inshuti ya hafi y’Umukuru w’Igihugu yari aherutse no gutangaza ko agiye kwinjira byeruye muri politiki. Iperereza riracyakomeje hanakusanywa ibindi bimenyetso.”

Ni mu gihe umwe mu banyamategeko barimo kunganira abakekwaho uyu mugambi, yatangaje ko ubushinjacyaha bubeshya, akavuga ko ahubwo bashimuswe bakagerekwaho icyo cyaha gikomeye.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 8 =

Previous Post

Umunyarwandakazi ufite amateka mu gutwara indege yateye indi ntambwe ikomeye

Next Post

AMAKURU MASHYA: Menya Perezida na ba Visi Perezida ba Sena nshya y’u Rwanda

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze
MU RWANDA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU MASHYA: Menya Perezida na ba Visi Perezida ba Sena nshya y’u Rwanda

AMAKURU MASHYA: Menya Perezida na ba Visi Perezida ba Sena nshya y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.