Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ku mugaragaro ko icyorezo cya Marburg cyarangiye muri iki Gihugu, kandi ishimira abakora mu rwego rw’ubuzima bagize uruhare mu gutuma ibi bishoboka.
Byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, nyuma yuko hashize iminsi 42 nta murwayi mushya ugaragara nyuma yuko uwa nyuma asezerewe mu Bitaro.
Iyi minsi ni yo isanzwe iteganywa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) ko iyi ndwara iba yarangiye iyo ishize nta murwayi mushya ugaragaye.
Iyi ndwara ya Marburg kuva yagera mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeri 2024, yanduwe ndetse isanganwa abantu 66, aho yahitanye ubuzima bw’abantu 15, mu gihe abayikize ari 51.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzima yatangaje ko “iyi ni intambwe ishimishije mu rwego rw’Ubuzima mu Rwanda. Kandi mu gihe tuzirikana abahaburiye ubuzima, turanishimira ibyakozwe.”
Yakomeje agira ati “Twageze kuri iyi ntego kubera umuhate n’ubushake bw’abakora mu rwego rw’ubuzima, ubwa Guverinoma ndetse n’ubw’abafatanyabikorwa bacu twakoranye neza mu guhuza ibikorwa byatumye byose bishoboka mu kwikura muri iki cyorezo neza.”
Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje kandi ko inzego z’ubuzima zabashije kumenya ahaturutse iyi virus, kandi ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu gukurikirana ibyayo.
Minisiteri y’Ubuzima kandi itangaza ko kuva iki cyorezo cyagaragara mu Gihugu, u Rwanda rwihutiye gushyiraho ingamba zo guhangana nacyo kandi bigakorwa igihe cyose, amasaha 24 kuri 24, aho hashyizweho uburyo bw’ubugenzuzi, gusuzuma, gukurikirana abagaragaweho iyi Virus ndetse no gukingira.
Iti “Izi ngamba zari zihuriweho na Guverinoma, abakora mu rwego rw’ubuzima n’abafatanyabikorwa zari zigamije gutuma iki cyorezo gikurikiranwa ndetse no kugihagarika.”
Iyi Minisiteri kandi ivuga ko kuba iyi ndwara yararangiye, byashimangiye umuhate n’ubushobozi by’urwego rw’Ubuzima mu Rwanda, ndetse n’uburyo rushobora kwitwara mu kuba rwahangana byihuse n’ibindi byorezo bishobora kuzaza mu bihe biri imbere.
RADIOTV10