Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Bidasubirwaho umuhanzi ufite abakunzi benshi mu Rwanda yashimangiye ko yahinduye amayira

radiotv10by radiotv10
28/09/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
1
Bidasubirwaho umuhanzi ufite abakunzi benshi mu Rwanda yashimangiye ko yahinduye amayira
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy, yahamije bidasubirwaho ko kuririmba indirimbo z’Isi, ari amateka kuri we, kuko ubu yamaze kwiyegurira burundu izaririmbiwe Uwiteka.

Uyu muhanzi wigeze kubitangaza mu minsi yashize, anemeza ko yamaze kumenya ko Yesu Kristo ari Umwami n’Umukiza, yongeye kubishimangira.

Meddy yongeye kubishimangirira imwe mu nshuti za hafi ko atazongera kuririmba indirimbo z’isi, ahubwo azakomeza gukora indirimbo zihimbaza Imana.

Yagize ati “Nk’uko wabisomye mu bitangazamakuru nzajya nkora gospel gusa.”

Meddy akomeza avuga ko indirimbo yateguje abantu, ageze kure ayikoraho, akavuga ko arimo gufashwa na producer Lick Lick.

Nubwo yiyemeje gukora indirimbo zo guhimbaza Imana gusa, Meddy n’ubundi yigeze kujya azikora dore ko n’iri mu zo yahereyeho izwi nka ‘Ngirira Ubuntu’ ari iy’Imana, akaba yarakoze n’izindi nka Holy Spirit.

Kuva aho atangarije ko yiyeguriye Imana ndetse n’umuziki wa Gaspel, Meddy yanashyize hanze indirimbo yise ‘Grateful’ aheruka gushyira hanze muri Mutarama uyu mwaka.

Kugera ubu Meddy ni we muhanzi uri ku gasongero mu Rwanda ufite abamukurikira benshi bakunda n’ibihangano bye ku rubuga rwa YouTube afite umubare munini kurusha abandi mu bamaze kureba ibihangano bye ni Miliyoni 200.

Meddy ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10 

Comments 1

  1. Levywizzy says:
    2 years ago

    Hhhh nuk azi icyo yakuyemo nazisibe kuma channels ye yose atangire ashyireho iza gospel nyine

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 2 =

Previous Post

BurkinaFaso: Hatanzwe amakuru y’ubutasi kuri ‘Coup d’Etat’ yari igiye gukorerwa igisirikare nacyo cyayikoze

Next Post

Ibigwi by’umutoza wabengutswe n’kipe y’ibikombe i Burayi igiye gutandukana n’uyisizemo amateka aremereye

Related Posts

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera, who has Rwandan roots, is among the contestants for the Miss Belgium title. She is confident about her...

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera ufite inkomoko mu Rwanda, ari mu bahatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi, ndetse akaba afite icyizere cyo kuryegukana,...

How musicians are using streaming platforms to make money

How musicians are using streaming platforms to make money

by radiotv10
27/10/2025
0

In today’s digital world, streaming platforms have completely changed how musicians share their music and earn a living. Instead of...

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

by radiotv10
25/10/2025
0

Nyuma y'ibyumweru bibiri afunguwe, Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga n'umugore we Annette Murava, basohoye indirimbo nshya bise ‘Ndi inde”...

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

by radiotv10
25/10/2025
0

Weekends are a time to relax, socialize, and enjoy the fruits of your hard work. But for many young professionals,...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibigwi by’umutoza wabengutswe n’kipe y’ibikombe i Burayi igiye gutandukana n’uyisizemo amateka aremereye

Ibigwi by’umutoza wabengutswe n’kipe y’ibikombe i Burayi igiye gutandukana n’uyisizemo amateka aremereye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.