Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Bidasubirwaho umuhanzi ufite abakunzi benshi mu Rwanda yashimangiye ko yahinduye amayira

radiotv10by radiotv10
28/09/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
1
Bidasubirwaho umuhanzi ufite abakunzi benshi mu Rwanda yashimangiye ko yahinduye amayira
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy, yahamije bidasubirwaho ko kuririmba indirimbo z’Isi, ari amateka kuri we, kuko ubu yamaze kwiyegurira burundu izaririmbiwe Uwiteka.

Uyu muhanzi wigeze kubitangaza mu minsi yashize, anemeza ko yamaze kumenya ko Yesu Kristo ari Umwami n’Umukiza, yongeye kubishimangira.

Meddy yongeye kubishimangirira imwe mu nshuti za hafi ko atazongera kuririmba indirimbo z’isi, ahubwo azakomeza gukora indirimbo zihimbaza Imana.

Yagize ati “Nk’uko wabisomye mu bitangazamakuru nzajya nkora gospel gusa.”

Meddy akomeza avuga ko indirimbo yateguje abantu, ageze kure ayikoraho, akavuga ko arimo gufashwa na producer Lick Lick.

Nubwo yiyemeje gukora indirimbo zo guhimbaza Imana gusa, Meddy n’ubundi yigeze kujya azikora dore ko n’iri mu zo yahereyeho izwi nka ‘Ngirira Ubuntu’ ari iy’Imana, akaba yarakoze n’izindi nka Holy Spirit.

Kuva aho atangarije ko yiyeguriye Imana ndetse n’umuziki wa Gaspel, Meddy yanashyize hanze indirimbo yise ‘Grateful’ aheruka gushyira hanze muri Mutarama uyu mwaka.

Kugera ubu Meddy ni we muhanzi uri ku gasongero mu Rwanda ufite abamukurikira benshi bakunda n’ibihangano bye ku rubuga rwa YouTube afite umubare munini kurusha abandi mu bamaze kureba ibihangano bye ni Miliyoni 200.

Meddy ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10 

Comments 1

  1. Levywizzy says:
    2 years ago

    Hhhh nuk azi icyo yakuyemo nazisibe kuma channels ye yose atangire ashyireho iza gospel nyine

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 18 =

Previous Post

BurkinaFaso: Hatanzwe amakuru y’ubutasi kuri ‘Coup d’Etat’ yari igiye gukorerwa igisirikare nacyo cyayikoze

Next Post

Ibigwi by’umutoza wabengutswe n’kipe y’ibikombe i Burayi igiye gutandukana n’uyisizemo amateka aremereye

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibigwi by’umutoza wabengutswe n’kipe y’ibikombe i Burayi igiye gutandukana n’uyisizemo amateka aremereye

Ibigwi by’umutoza wabengutswe n’kipe y’ibikombe i Burayi igiye gutandukana n’uyisizemo amateka aremereye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.