Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryishyuye Jerôme Dufourg ibihumbi 119 by’amadolari ya Amerika (119,000 USD) bibanje kwemezwa n’inkiko.
Nk’uko byatangajwe na The New Times, Dufourg yari ashinzwe amasoko mu 2015 ubwo Azam TV yasinyanaga na FERWAFA agomba kubonamo 5% ariko ntayabone.
Nyuma y’uko Dufourg abonye ko batinze kumwishyura, yagannye inkiko abifashijwemo n’umunyamtegeko we bityo batsinda urubanza.
FERWAFA yishyuye Dufourg 119,000,000 FRW ariko inasabwa kongeraho 2,190,000 FRW z’uko batubahirije ibyari mu masezerano bakanirukana uwari umukozi wabo mu buryo butubahirije amategeko.
- Click to share on Twitter (Opens in new window)
- Click to share on Facebook (Opens in new window)
- Click to share on WhatsApp (Opens in new window)
- Click to share on LinkedIn (Opens in new window)
- Click to share on Telegram (Opens in new window)
- Click to print (Opens in new window)
- Click to share on Skype (Opens in new window)
- Click to email this to a friend (Opens in new window)