Birarushaho kuba bibi- Macron yatelefonnye Putin amuhakanira guhagarika intambara

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Emmanuel Macron yahamagaye kuri telefone mugenzi we Vladimir Putin, bagirana ikiganiro kirekire cy’iminota 90’, amuhakanira ibyo guhagarika intambara, none Macron yavuze ko ibintu birushaho kuba bibi.

Ni ikiganiro cyabaye kuri iuyu wa Kane, ubwo Perezida Emmanuel Macron yahamgaraga kuri telephone mugenzi Putin agerageza kumwumvisha ko akwiye guhagarika intambara yashoje muri Ukraine.

Izindi Nkuru

Nyuma y’iki kiganiro kirekire cy’iminota 90’, Perezida Emmanuel Macron yahise ashyira ubutumwa kuri Twitter, avuga ko akurikije ikiganiro yagiranye na mugenzi we Putin, “ibintu birarushaho kuba bibi” hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Perezida Emmanuel Macron wagerageje kumvisha mugenzi we ko akwiye guhagarika intambara, avuga ko yamuhakaniye.

Ati “Gusa u Burusiya buremera gukomeza inzira y’ibiganiro mu rwego rwo kurengera ikiremwamuntu.”

Yakomeje avuga ko “Tugomba guhagarika ikibi” mu rwego rwo guhosha iyi ntambara ikomeje kwangiza byinshi muri Ukraine no gutwara ubuzima bw’abaturage.

Perezida Macron yavuze ko Guverinoma y’u Bufaransa izakomeza kongera ibihano ku Burusiya mu rwego rwo kobwotsa igitutu kugira ngo buhagarike iyi ntambara.

Ibiro by’umukuru w’Igihugu mu Bufaransa, byasohoye itangazo rigira riti “Aka kanya tumaze gukaza ibihano kandi bakumva uburemere bwabyo. Ntidushobora kwemerera Perezida Putin ko agomba kwizera ko azafata Ukraine.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru