Saturday, November 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu

radiotv10by radiotv10
11/10/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Julius William Niyitegeka uzwi nka Julius Chita, usanzwe ari inshuti ya Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, wafunguywe nyuma yo guhamywa ibyaha agakatirwa igifungo gisubitse, yatangaje ko yageze mu rugo kandi ko ashimira abamubaye hafi.

Bishop Gafaranga yarekuwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025 nyuma yuko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rumuhamije ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, rukamukatira igifungo cy’umwaka usubitse no gutanga ihazabu y’ibihumbi 150 Frw.

Uyu mugabo wahamijwe ibyaha bishingiye ku ihohotera yakoreye umugore we Annette Murava usanzwe ari umuririmbyi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yasohotse mu Igororero rya Nyarugenge rizwi nka Mageragere ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Umunyamakuru Julius Chita usanzwe ari inshuti ikomeye ya Gafaranga, ni na we wagiye kumwakira ndetse ari kumwe na Annette Murava ubwe, ndetse n’umunyamategeko Me Mbarushimana Veneranda wunganiye Gafaranga.

Nyuma y’igihe gito uyu mugabo uzwi mu biganiro bikundwa ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube asohotse mu Igororero, Julius Chita yatangaje ko yamaze kugera mu rugo.

Mu butumwa buherekejwe n’ifoto bari kumwe bicaye ahantu bigaragara ko ari mu ruganiriro, Julius Chita yagize ati “Umuvandimwe Bishop Gafaranga yageze mu rugo kandi ameze neza! Nyuma y’amezi 5 niminsi 3 afunzwe! Yantumye ngo mbashimire mwese abamubaye hafi. UWITEKA AHABWE ICYUBAHIRO.”

Gafaranga nyuma yo gufungurwa

Bishop Gafaranga wari waratawe muri yombi mu ntangiro za Gicurasi 2025, yahamijwe ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo bashakanye no gukubita no gukomeretsa ku bushake, aho ibi byaha yahamijwe bishingiye ku byo yakoreye umugore we Annette Murava, byavuzwe n’Ubushinjacyaha ko byamugizeho ingaruka mu mitekerereze.

Mu maburanisha anyuranye, Gafaranga utarahakanye ko yagiranye ibibazo n’umugore we, yavugaga ko ibyabaye mu rugo rwabo ari kimwe n’ibiba mu zindi.

Umunyamategeko we Me Mbarushimana Veneranda, mu iburanisha rya nyuma mu rubanza rwo mu mizi, yasabye Urukiko kuzaca inkoni izamba rukamugabanyiriza igihano, ndetse rukaba rwanamukatira igisubitse.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 5 =

Previous Post

Nyuma y’ibyabaye Amavubi agiye muri Afurika y’Epfo gutegura umukino udafite igisobanuro

Next Post

Supporting Young Women Entrepreneurs Builds Stronger Families, Communities, and Economies

Related Posts

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

by radiotv10
14/11/2025
0

Umunyarwenya Kaduhire Ernestine uzwi nka Kadudu wari wagiye gususurutsa abantu mu gitaramo kizwi nka Gen Z Comedy, yahawe ibihumbi 500...

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

by radiotv10
14/11/2025
0

For many years, fashion and self-care were seen as things that only concerned women. In Rwanda, like in many other...

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi Robert Ssentamu Kyagulanyi, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine akaba n’umwe mu banyapotiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa...

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, yasabye imbabazi abafana be n’Abanyarwanda bose muri rusange ku bw’amashusho ye y’ibanga yagiye hanze,...

Israel Mbonyi yatangaje igihe hazabera igitaramo ngarukamwaka cye kiba gitegerejwe na benshi

Israel Mbonyi yatangaje igihe hazabera igitaramo ngarukamwaka cye kiba gitegerejwe na benshi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ko igitaramo ngarukamwaka yise ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Supporting Young Women Entrepreneurs Builds Stronger Families, Communities, and Economies

Supporting Young Women Entrepreneurs Builds Stronger Families, Communities, and Economies

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.