Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, cyatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse imikoranire na Kompanyi yari iri gutegura Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru, cyari gitegerejwe mu Rwanda, bituma gihita gisubikwa.
Byatangajwe na RDB mu itangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2024, risobanura ko binyujijwe muri iki Kigo, Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse imikoranire na EasyGroup EXP ku bwumvikane bw’impande zombi.
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ku bw’iyo mpamvu, Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho cyagombaga kuba muri Nzeri 2024 muri Kigali, cyasubitswe.”
RDB kandi ikomeza ivuga ko nanone ibikorwa byo kwamamaza ‘Visit Rwanda’ byari kuzakorwa n’iyi Kompanyi, bitazongera kubaho.
Guverinoma y’u Rwanda yari imaze igihe iri mu myiteguro y’iki Gikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho cyari gitegerejwemo abubatse amazina akomeye muri ruhago bari baramaze gutangaza ko bazakitabira.
RADIOTV10