Bitunguranye inama ya komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na DRC yari iteganyijwe none yasubitswe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inama ya Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagombaga kubera i Luanda muri Angola kuri uyu wa Kabiri, yasubitswe, yimurirwa ikindi gihe.

Byemejwe n’ubuyobozi bw’ishami rishinzwe itumanaho mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri.

Izindi Nkuru

Ibiro by’umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatangaje ko iyi nama yimuriwe mu cyumweru cya nyuma cy’uku kwezi kwa Nyakanga.

Isubikwa ry’iyi nama ryatewe n’ibihe by’icyunamo cy’iminsi irindwi kiri kuba muri Angola kubera urupfu rwa Jose Eduardo d’Eduardo Dos Santos wayoboye iki Gihugu witabye Imana mu cyumweru gishize

Gusa nta tariki nyirizina izaberago iyi nama igomba guhuza intumwa z’u Rwanda na DRC, zigize Komisiyo igomba kwigira hamwe uburyo bwo gusubiza mu buryo umubano w’ibi Bihugu byombi bimaze igihe bifitanye ibibazo.

Iyi komisiyo yemerejwe mu nama y’abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, DRC na Angola yabaye tariki 06 Nyakanga 2022 i Luanda yafatiwemo imyanzuro igamije kuzahura umubano w’Ibihugu byombi aho abakuru babyo bemeranyijwe kuzahura umubano.

Igihugu cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bimaze iminsi bidacana uwaka kubera ibyo bishinjanya.

U Rwanda rushinja DRC gufasha umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda mu gihe iki Gihugu na cyo gishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ukomeje kotsa igitutu FARDC mu mirwano ikomeye ikomeje kubera muri iki Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru