DRCongo: Umudepite abona Leta ishyira abaturage mu rwijiji ku byayo na M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Depite Lubaya Claudel Andre wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye ubuyobozi gufasha abaturage gusohoka mu rujijo yabashyizemo, bukabasobanurira iby’ibiganiro bwagiranye na M23 mu Rwanda muri 2019.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na RBA mu cyumweru gishize tariki 04 Nyakanga 2022, yavuze ko ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagiye buza mu Rwanda inshuro nyinshi kuganira na bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba M23 bahahungiye.

Izindi Nkuru

Yavuze ko muri icyo gihe cyose ubuyobozi bwa DRC bwagiye busezeranya ibitangaza byinshi uyu mutwe wa M23 ariko ntibugire icyo bukora.

Depite Lubaya Claudel Andre mu Nteko Ishinga Amategeko ya DRC, mu butumwa yanyijije kuri Twitter, yavuze ko ku byerekeye intambara iri kubera mu burasirazuba bw’iki Gihugu, ubutegetsi bw’iki Gihugu cye bukwiye kugira ibyo busobanurira abaturage babwo.

Yavuze ko Leta yashyize mu rujijo no mu kigare abaturage ntibasobanurire ibyerecyeke ibiganiro n’amasezerano yagiranye na M23.

Yagize ati “Kinshasa igomba gukuraho ikigare n’urujijo, igashyira hanze umucyo n’ukuri ku baturage ku byo yumvikanyeho na M23 i Kigali muri 2019.”

Iyi ntumwa ya rubanda, ivuga ko umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uzaturuka imbere mu Gihugu, yavuze ko guha abaturage ibi bisobanuro ari imwe mu nzira igamije gukura M23 mu bice yafashe.

Imirwano ihanganishije FARDC na M23 yongeye kuzamura umwuka mubi hagati ya Congo n’u Rwanda aho iki Gihugu gishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe, mu gihe rwo rubihakana ahubwo rukavuga ko iki Gihugu ari cyo gifasha umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Abakuru b’Ibihugu byombi baherutse guhurira i Luanda muri Angola mu nama y’imishyikirano yarangije bombi bemeranyijwe guhagarika uyu mwuka mubi uri hagati y’Ibihugu.

Iyi nama yanemeje ko hashyirwaho Komisiyo ihuriweho igamije kwiga iko uyu mwuka mubi warangira, yanagombaga guterana bwa mbere kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga ariko ikaba yasubitswe bitunguranye kubera ibihe bidasanzwe biri muri Angola byo kunamira uwahoze ari Perezida wayo uherutse kwitaba Imana.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru