Bitunguranye Klyian Mbappe yemeye kwicara muri PSG aho kugenda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kylian Mbappe yiteguye kwicara muri shampiyona yose nyuma akava muri Paris St-Germain mu mpeshyi itaha nyuma yuko iyi kipe imushyize ku isoko.

Mbappe ntiyashyizwe mu ikipe yagiye muri pre-season mu Buyapani no muri Koreya y’Epfo, iyi kipe ikaba isobanura neza ko ishaka abakinnyi bifuza kuba muri iyo kipe kandi ko nta mukinnyi ufite agaciro kurusha iyi kipe.

Izindi Nkuru

Nyuma y’iki cyemezo cya PSG, amakuru aturuka mu Bufaranda avuga ko Mbappe yiteguye kwicara ku ntebe ntakine muri PSG kugeza igihe amasezerano ye azarangirira mu mpeshyi itaha.

PSG itekereza ko Mbappe yamaze kwemera kujya muri Real Madrid ku buntu mu mpeshyi itaha, ibi bikaba bifatwa nk’ubuhemu bukomeye kuruhande rwa PSG, nyuma yo kuvuga ko atazigera muri iyi kipe kubuntu

Al Hilal ni imwe mu makipe ashaka gusinyisha Mbappe muriyi mpeshyi, Hagati aho, Mbappe yasabwe gukomeza imyitozo nkibisanzwe ku kibuga gishya cy’imyitozo cy’i Paris mu gihe ikipe ya mbere iri muri pre-season

Mbappe azitoza hamwe nabandi bagize ikipe batari muri gahunda yikipe ya shampiyona itaha. Azitoza mu itsinda ryabakinnyi barimo Georginio Wijnaldum na Julian Draxler.

Jimmy NDAYIZEYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru