Friday, September 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Bitunguranye urubanza rwa Prince Kid rwashyizwe mu muhezo, we yifuzaga ko Abanyarwanda bose barukurikirana

radiotv10by radiotv10
13/05/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Mu isuti y’Ubururu bwijimye Prince Kid yageze mu Rukiko bwa mbere
Share on FacebookShare on Twitter

Urubanza rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, rwashyizwe mu muhezo mu gihe uregwa we yifuzaga ko rubera mu ruhame kugira ngo Abanyarwanda bose barukurikire kuko banamenyeshejwe ifatwa rye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, ibitangazamakuru byikoze byerecyeza ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama bigiye gukurikirana uru rubanza.

Ubwo Inteko iburanisha uru rubanza rw’ifunga n’ifungurwa ruregwamo Prince Kid, Umucamanza yibukije uregwa ibyaha akurikiranyweho uko ari bitatu, icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko uru rubanza rushyirwa mu muhezo kuko bukiri gukora iperereza bityo ko kuba rwabera mu ruhame bishobora kuribangamira.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko iki cyifuzo gishingiye ku kurindira umutekano abatangabuhamya batanze ubuhamya muri uru rubanza.

Uregwa we yabwiye Urukiko ubwo yafatwaga byashyizwe ku karubanda, abantu bose bakabimenya bityo ko bakwiye no kumenya imigendekere y’urubanza.

Prince Kid wavugaga ko atumva impamvu urubanza rwe rwashyirwa mu muhezo kuko atari urwa politiki, yavuze ko kuba rwabera mu ruhame ntacyo abona byakwangiza.

Yagize ati “Byaba bitangaje kubona umuntu afatwa bikamenyeshwa abantu na nyuma yaho ariko byagera mu rukiko bikagirwa ubwiru.”

Me Nyembo Emelyne wunganira uregwa, yavuze ko uregwa ari mu maboko y’inzego z’ubutabera bityo ko nta mpungenge n’imwe ihari yo kwica iperereza.

Uyu munyamategeko wavugaga ko impamvu zatazwe n’Ubushinjacyaha zidafite ishingiro, yavuze ko umukiliya we akiri umwere ku buryo atagomba kwimwa uburenganzira bwo kuburanira mu ruhame.

Nyuma y’impaka z’impande zombi, Urukiko rwafashe umwanzuro, rwanzura ko uru rubanza rugomba kubera mu muhezo, ruhita rutegeka ko abari mu cyumba cy’iburanisha basohoka.

Ni iburanisha rya ryaje gukurikiranwa na bamwe mu bo mu muryango wa Prince Kid n’inshuti ze ndetse n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye.

Uru rubanza rwagombaga kuba kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi ariko rusubikwa ku mpamvu zatanzwe n’uruhande rw’uregwa rwagaragarije Urukiko ko rutiteguye kuburana kuko rwatinze kubona dosiye y’ikirego, rusaba umwanya wo kuyisoma no kuyisesengura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Umukobwa wapfuye ku munsi ubanziriza ‘Graduation’ ye muri IPRC rwashenguye benshi

Next Post

Ni nko kwihimura: Abamotari basobanuye impamvu nijoro badakoresha mubazi bakanahenda abagenzi

Related Posts

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko

by radiotv10
04/09/2025
0

Abahanzi Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bombi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, basezeranye imbere y’amategeko, mu gihe bakomeje...

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

by radiotv10
04/09/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko urwego rw’ubwikorezi n’ingendo zo mu kirere, rukwiye gushyirwamo politiki n’imirongo bituma ikiguzi cyarwo kigabanuka, bityo...

Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

by radiotv10
04/09/2025
0

Umuhanzikazi Musabyimana Gloriose wamenyekanye nka Gogo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yitabiye Imana muri Uganda, aho yari yagiye...

Amakuru agezweho ku watangaje ibihuha bica igikuba cy’ibyo yavugaga ko byabaye i Musanze

by radiotv10
04/09/2025
0

Umugabo w’imyaka 36 y’amavuko uherutse gutangaza amakuru y’ibinyoma aca igikuba, akoresheje YouTube, avuga ko ko i Musanze hatewe igisasu, yatawe...

Ibyo wamenya ku ndege zitwara-Drone zizakora nka Taxi mu Rwanda bibaye bwa mbere muri Afurika

Ibyo wamenya ku ndege zitwara-Drone zizakora nka Taxi mu Rwanda bibaye bwa mbere muri Afurika

by radiotv10
04/09/2025
0

Mu Rwanda hamuritswe umushinga w’ikoreshwa ry’indege nto zitagira abapilote zizakora nka taxi zitwara abagenzi, aho iki Gihugu kibaye icya 21...

IZIHERUKA

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko
IBYAMAMARE

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko

by radiotv10
04/09/2025
0

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

04/09/2025
Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Eng.- Amahoro Stadium ranked among the Top 10 best in Africa

04/09/2025
Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

04/09/2025
Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

04/09/2025
Hamenyekanya impamvu Rayon Sports yimuye ibiro yari imazemo imyaka ibiri

Hamenyekanya impamvu Rayon Sports yimuye ibiro yari imazemo imyaka ibiri

04/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ni nko kwihimura: Abamotari basobanuye impamvu nijoro badakoresha mubazi bakanahenda abagenzi

Ni nko kwihimura: Abamotari basobanuye impamvu nijoro badakoresha mubazi bakanahenda abagenzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

Eng.- Amahoro Stadium ranked among the Top 10 best in Africa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.