• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Wednesday, June 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Bonane Janvier yasezeye ruhago ku myaka 23 y’amavuko

radiotv10by radiotv10
03/10/2021
in SIPORO
0
Bonane Janvier yasezeye ruhago ku myaka 23 y’amavuko
Share on FacebookShare on Twitter

Bonane Janvier wari umaze igihe ari umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Kiyovu SC yafashe umwanya asezera abakunzi b’umupira w’amaguru ababwira ko gahunda y’umwuga wo gukina umupira abaye ayishyize ku ruhande.

Bonane Janvier “Bojan” w’imyaka 23, anyuze ku mbuga ze nkoranyambaga yavuze ko avuye mu mupira w’amaguru akaba agiye mu kandi kazi gatandukanye no gukina umupira.

Bonane wari umaze imyaka itandatu mu mupira w’amaguru by’umwihariko imyaka ine muri Kiyovu SC avuga ko mu gihe yari amaze mu kibuga anashima abanyamakuru ba siporo bakora mu kugeza amakuru ku banyarwanda no hanze y’igihugu.

Bonane yashimye abatoza bamutoje mu makipe arimo Isonga FA, Kiyovu SC n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 aherukamo mu 2018-2019.

11 b'u Rwanda babanje mu kibuga

Bonane Janvier (8) ubwo yari muri 11 b’u Rwanda U20 bahauye na Kenya mu 2018

Bonane Janvier bakunda kwita Bojan, yabaye kapiteni wa Kiyovu SC mu mwaka w’imikino 2019-2020 ubwo yari ahawe inshingano zo kuyobora bagenzi be. Gusa, ntabwo byabaye amahire kuri we kuko nyuma atagiye abona umwanya wo kubanza mu kibuga, kimwe mu bintu abamuba hafi bavuga ko byamubabaje.

Nyuma y’umwaka w’imikino 2020-2021 nibwo ikipe ya Kiyovu Sc yamushyize ku rutonde rw’abakinnyi idakeneye bityo bikomeza kuba umwijima uhisha impano ye, birangira asezeye.

Kiyovu SC yanganyije na Gasogi United – AMAFOTO > Rwanda Magazine

Bonane Janvier (10) yasezeye umupira w’amaguru ku myaka 23

Amakuru Radio&TV10 yamenye nyuma y’isezera rya Bonane Janvier n’uko uyu musore w’imyaka 23 yaba agiye gutangira umwuga w’ubucuruzi.

Bonane Janvier yatangiye umupira w’amaguru mu buryo busonutse akinira Isonga FA (2015-2017) ahita ajya muri Kiyovu Sc mu 2017 kugeza ubu mu 2021.

Bonane Janvier mu 2020 ubwo yavugiraga abakinnyi bagenzi be mu gikombe cy’Ubutwari

Bonane Janvier (8) yabayeho kapiteni wa Kiyovu SC

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 9 =

Previous Post

Gicumbi FC yanyagiye Kirehe FC, umukino w’Amagaju FC na VJN uvanwa i Nyamagabe ujyanwa i Huye bitunguranye

Next Post

Bizimana Djihad ntari kuri gahunda y’abakinnyi b’Amavubi Stars bazakina na Uganda

Related Posts

APR FC yasinyishije abakinnyi babiri, Rayon yinjiza myugariro w’Umunya-Chad

APR FC yasinyishije abakinnyi babiri, Rayon yinjiza myugariro w’Umunya-Chad

by radiotv10
10/06/2026
0

Amakipe yo mu Rwanda akomeje kugura abakinnyi ku isoko, aho APR FC yasinyishije Amani Kouadio Kan Michel na Madou Zon,...

Menya amakipe y’ama-Clubs azaba afite abakinnyi benshi mu cy’Isi kigiye gutangira

Menya amakipe y’ama-Clubs azaba afite abakinnyi benshi mu cy’Isi kigiye gutangira

by radiotv10
09/06/2026
0

Mu gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika ya Ruguru, amakipe yo ku isi akomeje kugaragara mu mateka y’umupira w’amaguru...

Noam Fritz Emeran wakiniye Manchester United bwa mbere yagaragaye mu mwambaro w’Amavubi

Noam Fritz Emeran wakiniye Manchester United bwa mbere yagaragaye mu mwambaro w’Amavubi

by radiotv10
05/06/2026
0

Umukinnyi mpuzamahanga Noam Fritz Emeran wakiniye ikipe ya Manchester United, wahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yamaze kwambara...

Ikipe y’u Rwanda nyuma yo kwangirwa gukinira muri Morocco ku ‘mpamvu z’umutekano’ yageze mu Misiri

Ikipe y’u Rwanda nyuma yo kwangirwa gukinira muri Morocco ku ‘mpamvu z’umutekano’ yageze mu Misiri

by radiotv10
05/06/2026
0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yageze i Cairo mu Misiri ivuye muri Morocco nyuma yuko ubuyobozi bw’umupira muri kiriya Gihugu...

Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano na Skol afite agaciro gakabakaba Miliyari 1Frw

Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano na Skol afite agaciro gakabakaba Miliyari 1Frw

by radiotv10
05/06/2026
0

Rwanda Premier League itegura Shampiyona y'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, yasinyanye amasezerano y'imikoranire n'uruganda rwa Skol azamara imyaka 3, buri mwaka...

Next Post
Bizimana Djihad ntari kuri gahunda y’abakinnyi b’Amavubi Stars bazakina na Uganda

Bizimana Djihad ntari kuri gahunda y’abakinnyi b’Amavubi Stars bazakina na Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Rusizi: Abangirijwe imyaka mu ikorwa ry’umuhanda Rusizi-Bugarama bafite impungenge ku ngurane

America yatanze umucyo ku cyemezo cyayo cyateje impaka cyo kwangira umusifuzi w’Umunyafurika kwinjirayo

Rusizi: Uwajyaga muri Congo mu buryo butemewe yabonywe yarapfuye nyuma y’iminsi ine ashakishwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.