Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Bosebabireba uherutse kwandika amateka i Burundi ahishuye ibyo ahabonera atabonera mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
29/03/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Bosebabireba uherutse kwandika amateka i Burundi ahishuye ibyo ahabonera atabonera mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’Umunyarwanda uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, Uwiringiyimana Théogène uzwi nka Theo Bosebabireba uherutse kugaragara mu gitaramo yakoreye i Burundi, yakoranyije imbaga y’Abarundi benshi, yahishuye ko muri iki Gihugu ari ho akunze kubonera imigisha y’amaronko menshi.

Iki gitaramo cyaririmbyemo Theo Bosebabireba, cyateguwe n’Umuryango w’Abanyamerika uzwi nka ALN, cyari cyanatumiwemo umuhanzi w’icyamamare Rose Muhando wo muri Tanzania.

Theo Bosebabireba mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko igiterane nk’iki kimenyerewe kuko gikunze kuba mu Bihugu binyuranye ku Mugabane wa Afurika.

Theo Bosebabireba avuga ko uyu muryango wateguye ibitaramo bitandatu muri uyu mwaka wa 2023, kandi ko byose azabiririmbamo.

Ati “Intego y’ibi biterane ni iyo kubwiriza abantu bakihana ibyaha bakizera Kristu ntakindi kiba kigamijwe.”

Yakomeje agira ati “Habamo udushya dutandukanye kuko abitabira ibi biterane babigiriramo umugisha kabiri kuko hatangwa ibintu bitandukanye bagabira abantu amatungo magufi ndetse n’inka habamo naza Tombola za moto, amaradiyo, amafirigo abantu bahakura undi mugisha, bakoresha n’amahugurwa ku ijambo ry’Imana yarangira bagatanga Moto nshya zizajya zibafasha kujya kubwiriza.”

Theo Bosebabireba yakomeje agaragaza ko muri iki gitaramo ari cyo akuramo umugisha mwinshi kurusha ibindi ndetse akaza no ku mufuka hahagaze neza.

Ati “Ni cyo giterane ndirimbamo navuga ko ari mpuruzamahanga gikomeye nkuramo umugisha uruta uwo njya nkura mu bindi biterane ubwo ndavuga amafaranga.”

Theo Bosebabireba avuga ko agira umugisha wo kuba mu biterane nk’ibi bikomeye akunze kuba ari kumwe n’umuhanzikazi w’icyamamare muri Afurika Rose Muhando.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

Indi mpanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi yo mu Rwanda yagoganiye n’indi muri Uganda

Next Post

Hahishuwe amakuru mpamo ku ifoto yaciye ibintu igaragaza Papa yambaye nk’abasitari

Related Posts

Korali iri mu zizwi mu Rwanda yageneye ubutumwa andi makorali

Korali iri mu zizwi mu Rwanda yageneye ubutumwa andi makorali

by radiotv10
23/05/2025
0

Agape Choir yo mu Itorero rya ADEPR inafite igitaramo iri gutegura, irasaba nri makorali kuzacyitabira kandi akajya yitabira ibikorwa nk’ibi...

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

by radiotv10
22/05/2025
0

Umuhanzikazi Tyla ukomoka muri Afurika y’Epfo, agiye kuba uwa mbere w’Umunyafurika uzayobora ibirori bya ‘Nickelodeon Kids’ Choice Awards’ bizatangirwa muri...

Ibitaramenyekanye ku ndirimbo ikunzwe muri iki gihe y’umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda

Ibitaramenyekanye ku ndirimbo ikunzwe muri iki gihe y’umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda

by radiotv10
22/05/2025
0

Hagiye hanze amakuru ataramenyekanye ku ndirimbo ‘Mami’ y’umuhanzi Ross Kana, avuga ko mugenzi we Bruce Melodie yifuje kuyijyamo, ariko uyu...

Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro

Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro

by radiotv10
21/05/2025
0

Frank Rukundo wamamaye Frank Joe muri muzika nyarwanda unazwi mu kumurika imideri no muri sinema, yatangaje ko yapfushije umugore we...

Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe adashyira hanze indirimbo azaniye abakunzi be agateye amatsiko

Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe adashyira hanze indirimbo azaniye abakunzi be agateye amatsiko

by radiotv10
20/05/2025
0

Umuhanzi Igor Mabano umaze igihe adasohora indirimbo, yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda muri rusange ko agiye gushyira hanze iyo...

IZIHERUKA

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugore akurikiranyweho kwica umugabo we nyuma yo kumena ibiryo yari amugaburiye

by radiotv10
24/05/2025
0

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

23/05/2025
Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hahishuwe amakuru mpamo ku ifoto yaciye ibintu igaragaza Papa yambaye nk’abasitari

Hahishuwe amakuru mpamo ku ifoto yaciye ibintu igaragaza Papa yambaye nk’abasitari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ibisobanuro by’umugore akurikiranyweho kwica umugabo we nyuma yo kumena ibiryo yari amugaburiye

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.