Uruganda rwa BRALIRWA rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, rwungutse miliyari 18,4 Frw mu gihe mu mezi atandatu y’umwaka ushize rwari rwungutse miliyari 14,8 Frw.
Ni igipimo cyazamutseho 24,1%, kuko urwunguko rw’uru ruganda mu mezi atandatu y’umwaka ushize, rwari miliyari 14,8 Frw.
Uru rwunguko rwa BRALIRWA kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena uyu mwaka wa 2025, rwaturutse ku gipimo cy’ubuguzi bw’abakiliya bw’ibinyobwa byengwa n’uru ruganda.
Ethel Emma-Uche, Umuyobozi Mukuru wa BRALIRWA, yavuze ko iri zamuka ryabonetse “biturutse byumwihariko ku izamuka ry’ibyo abakiliya bagura ndetse no kuzamura ireme ry’ibicuruzwa no kubijyanisha n’ibiciro.”
Muri rusange, muri ayo mezi atandatu ya mbere ya 2025, BRALIRWA yinjije miliyari 32 Frw mu gihe mu gihe nk’icyo umwaka ushize yari yinjije miliyali 26 Frw, bivuze ko hiyongereyeho miliyari 6 Frw.
Iri zamuka kandi ryashobotse bitewe n’ishoramari ry’inyongera ryagiye rikorwa muri uru ruganda, kugira ngo ibinyobwa byengwa n’uru ruganda ndetse na serivisi zarwo zijye ku rwego rwisumbuyeho ndetse no gushyiraho ibiciro bijyanye n’igihe.
BRALIRWA kandi yatangaje ko amafaranga yongerewe mu bikorwa byo kugeza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ku baruhagarariye mu bice binyuranye by’Igihugu, yiyongereyeho 22,5% mu mezi atandatu y’uyu mwaka wa 2025 ugereranyije n’ayari yashyizwemo mu gihe nk’iki cy’umwaka ushize wa 2024.
Ethel Emma-Uche yagize ati “Nubwo ishoramari ry’amafaranga ryagiye ryiyongera, ariko inyungu twabonye yashobotse kubera gahunda zashyizweho zo kugabanya ikiguzi no kubyaza umusaruro ibihari.”
Uyu Muyobozi Mukuru wa BRALIRWA yizeje ko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2025, uru ruganda ruzakomeza gukora mu murongo w’ibyifuzo by’abakiliya barwo, ku buryo ibyifuzo byabo bizajya biza imbere mu byemezo byarwo.
RADIOTV10