Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye Abofisiye babiri ba RDF n’abasivile 20 ibyaha birimo gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, bishingiye ku matike y’indege yaguzwe kuri Konti ya Minisiteri y’Ingabo.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Kanama 2025.
Iri tangazo rivuga ko “Ubuyobozi bwa RDF buramenyesha ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye mu butabera ofisiye 2 ba RDF hamwe n’abasivile 20; bakurikiranwe ku byaha bakekwaho bakoranye n’abo ba ofisiye.”
RDF ivuga ko abo bantu bafunzwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, aho bakekwaho ibyaha bibiri, ari byo; Ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe n’icyaha cy’Ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Ubuyobozi bwa RDF bukomeza bugira buti “Ibyaha bakurikiranweho bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege kuri Konte ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwibutsa ko nkuko biteganywa n’Itegeko, abasivile iyo bakoranye icyaha n’abasirikare bakurikiranwa n’Ubutabera bakaburanishwa n’Inkiko za gisirikare.
Kuva mu cyumweru gishize, mu mupira w’amaguru hamaze iminsi havugwa dosiye ikurikiranywemo abarimo abanyamakuru babiri bazwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, Rugaju Reagan na Ishimwe Ricard batawe muri yombi, bakekwaho uburiganya buvugwa mu kubagurira amatike y’indege bakoresheje bajya gukurikirana umukino ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yakinnyemo na Pyramids mu Misiri, muri Nzeri 2024 mu irushanwa nyafurika rya CAF Champions League.
Mu bavugwa ko batawe muri yombi mu cyumweru gishize kandi, harimo Umuvugizi w’Abafana ba APR FC, Mugisha Frank uzwi nka Jangwani na Kalisa Georgine Kalisa Georgine wahoze ashinzwe umutungo mu buyobozi bw’Ikipe ya APR FC.
RADIOTV10