• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: Umunyapolitiki ufite izina rikomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo yakatiwe igifungo

radiotv10by radiotv10
16/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
BREAKING: Umunyapolitiki ufite izina rikomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo yakatiwe igifungo
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo, Julius Malema yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu kuwa kane kubera kurasa imbunda mu kirere mu myigaragambyo, nk’uko byatangajwe rw’umucamanza.

Malema, w’imyaka 45, ni umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Afurika y’Epfo, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki Gihugu.

Umwaka ushize yahamijwe ibyaha bitanu birimo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko no kurashisha intwaro ahantu hahurira abantu benshi, kubera ibyabaye muri 2018 kuri sitade mu Ntara y’Iburasirazuba ya Cape.

Abanyamategeko ba Malema basabye uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cy’umucamanza mu minota mike nyuma yuko gisomwe mu rukiko rwo mu Mujyi wa KuGompo, ahahoze ari East London.

Iki gihano, nikiremezwa nyuma y’ubujurire bwose, kizabuza Malema kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, amazemo igihe kinini.

Ibi byaba ari ikibazo gikomeye ku ishyaka rya ⁠Malema  rya Economic Freedom Fighters (EFF), rishyigikiwe cyane n’urubyiruko rwo muri Afurika y’Epfo rwababajwe n’ubusumbane bushingiye ku moko bwakomeje kubaho kuva ubutegetsi bw’abazungu mu 1994 burangiye.

EFF ni ishyaka rya kane rikomeye mu nteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo. Malema yari yahakanye ibyaha byose aregwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 16 =

Previous Post

Ibyamamare Kim Kardashian na Lewis Hamilton bakomeje gushimangira ko urukundo rugeze aharyoshye (AMAFOTO)

Next Post

Ubuyobozi bwavuze kuri diregiteri w’ishuri bushinja kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Ubuyobozi bwavuze kuri diregiteri w’ishuri bushinja kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.