• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Bruce Melodie uri muri America yahuye n’umuhanzi w’ikirangirire ku Isi

radiotv10by radiotv10
28/11/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Bruce Melodie uri muri America yahuye n’umuhanzi w’ikirangirire ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Nyarwanda Bruce Melodie uri muri Leta Zunze Ubumwe za America, yahuye n’umuhanzi w’umunyabigwi Shaggy baherutse no gukorana indirimbo ariko batari kumwe.

Uku guhura kwa Bruce Melodie na Shaggy, kwatangajwe n’uyu muhanzi Nyarwanda mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yanerekanye ifoto n’amashusho bari kumwe bari gusangira.

Mu butumwa buherekeje ifoto n’amashusho bya Bruce Melodie ari kumwe na Shaggy, yagize ati “Twagiranye umusangiro mwiza no kungurana ibitekerezo: Twaganiriye ku hazaza hamwe n’itsinda ndetse n’umunyabigwi Shaggy.”

Bruce Melodie na Shaggy bakoranye indirimbo yiswe ‘When She’s Around’, ikaba ari RMX ya Funga Macho yari yarakozwe n’uyu muhanzi nyarwanda.

Ni indirimbo yakozwe aba bahanzi batari kumwe, ndetse bakaba barayiririmbanye mu itangwa ry’ibihembo Trace Awards byabaye mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2023.

Bruce Melodie werecyeje muri Leta Zunze Ubumwe za America mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yavuze ko kuba agiye muri America ubu, ari uko ari bwo afite ibikorwa bifatika bituma ajyayo.

Biteganyijwe ko uyu muhanzi nyarwanda kandi azanaririmba mu bitaramo binyuranye birimo n’ibyo azahuriramo n’abahanzi bakomeye barimo n’uyu Shaggy n’abandi nka Ludacris.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − eleven =

Previous Post

Urwego rukomeye muri EAC rwizeye ko iby’u Rwanda na DRCongo bizakemuka vuba bidatinze

Next Post

Ibisobanuro by’abafashwe bamaze kugura itabi mu mafaranga y’amiganano byatumye hashakishwa undi

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Ibisobanuro by’abafashwe bamaze kugura itabi mu mafaranga y’amiganano byatumye hashakishwa undi

Ibisobanuro by'abafashwe bamaze kugura itabi mu mafaranga y’amiganano byatumye hashakishwa undi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.