Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bugesera: Arasaba ubutabera nyuma y’uko akubiswe na DASSO agakuramo inda

radiotv10by radiotv10
17/08/2021
in MU RWANDA
0
Bugesera: Arasaba ubutabera nyuma y’uko akubiswe na DASSO agakuramo inda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage witwa Turatsinze Jean Claude utuye mu murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, arasaba ubutabera nyuma y’uko we n’umugore we bakubiswe n’abadaso babaziza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, umugore we bikamuviramo gukuramo inda.

Ku itariki ya 14 Nyakanga 2021 , nibwo Turatsinze Jean Claude utuye mu murenge wa Mayange, akagari ka Kibenga, umudugudu wa Gahwiji ya 2, avuga ko we n’umugore we  basagariwe n’abadaso bagakubita umugore bikamuviriamo gukuramo inda yari atwite.

Uyu mugabo  avuga ko aba badaso batatu ngo babanje gukurikirana umudamu bamuziza ko atambaye agapfukamunwa neza ariko bamusanze mu iduka aho umugabo we acururiza baza buka umugabo inabi bamushinja gucuruza akabari nyamara ngo nta kigaragaza ko aho hantu higeze akabari, iyo kururukururu niyo yaje kubaviramo gukubitwa bombi binatuma umugore ahita akuramo inda nk’uko abyivugira .

Ati” Baravuze ngo ncuruza inzoga. Baraje bafungura firigo barazibura. Ubwo umudamu yari ahagaze hafi y’urugi baramushikanura agwa hasi, bahita bahamagara gitifu w’umurenge azana na polisi. Bahageze ntibigeze bashaka kumenya ibyabaye, ahubwo bahise bankubita inshyi zo mu matwi  ubundi n’umudamu baramukurubana batwambika amapingu batujyana kudufunga.”

Image

Kayitesi Germaine wakuyemo inda kugeza uyu munsi we unarembye arasaba ubutabera

Uyu mugabo avuga ko atumva impamvu yahohotewe mu gihe  n’amakosa bamushinja hari icyo uwayakoze ateganyirizwa nk’ibihano bityo akibaza icyatumye adacibwa amande ahubwo agakubitanwa n’umudamu bakanafungwa, bikanatuma ahurizamo ingaruka zo gukuramo inda .

Gusa avuga ko nyuma yo gufungurwa ngo yagerageje gukurikirana ikibazo cye ngo arenganurwe ariko ngo yatunguwe no kumva urukiko rwibanze rwa Nyamata rumubwira ko dossiye yashyinguwe kandi atarigeze abazwa n’ikintu na kimwe bityo we akaba abifata nk’ikimenyetso ku karengane avuga yagiriwe.

Kayitesi Germaine wakuyemo inda kugeza uyu munsi we unarembye kuko ubwo twageraga mu rugo iwe twasanze atabasha kugenda akavuga ko akiribwa cyane, barasaba ko inzego zose zibifitiye ububasha zabafasha zikabakurikirana bagahabwa ubutabera kuko ari ibintu byabaye ku manywa y’ihangu abantu bareba ngo bigahumira ku mirari ko umwe muri aba badaso ahora abatera ubwoba avuga ko azica uyu mugore .

Ati” Turifuza ubutabera kuko kugeza ubu turacyanaterwa ubwoba. Reba nk’ejo bundi uwo mudaso witwa Dede ari na we wakubise madamu barahuye aramubwira ngo azamugonga umunsi umwe .”

Umudamu we na we yavuze ko uyu mudaso na none yamubwiye ko azamwica bakamujyana mu irimbi rya Mbyo na we akajya muri gereza.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango uvuga ko wahohotewe, bavuga ko ibi biba barebaga, bagasaba koko byakurikirananwa ubushishozi  bagahabwa ubutabera dore ko uyu muturanyi wabo nta kabari yacuruzaga, usibye inzoga zipfundikiye yatangaga ku uzishaka akajya kuzinywera mu rugo.

Umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko  wo uvuga ko mu gihe  ubushinjacyaha bwabuze ibimenyetso bushobora gushyingura dosiye by’agateganyo cyangwa burundu, icyakora ngo uwahohotewe abaye atanyuzwe n’icyemezo we ubwe aregera urukiko  akaba ari we wiburanira nk’uko Me Marie Louise Mukashema  abivuga.

“Iyo ubushinjacyaha bubuze ibimenyetso bufata umwanzuro wo gushyingura dosiye by’agateganyo cyangwa burundu. Icyo gihe iyo uwahohotewe atabyishimiye we aregera urukiko agakusanya ibimenyetso n’abatangabuhamya u bundi agasaba ko ari we uregera urukiko aho kuba ubushinjacyaha.” Me Marie Louise Mukashema

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’urwanda Madamu Ingabire Marie Immaculle avuga ko ubuyobozi n’inzego zireberera  uyu muturage  cyane aho atuye bakwiye kubyinjiramo bakareba ipfundo ry’ikibazo bakamurenganura ,ubundi ababikoze bakabiryozwa .

“Ubundi biranavuna mu mutwe kumva ngo umuyobozi yakubise umuturage. Niba ari byo koko, hari ibintu bibiri byakabaye byarakozwe, icya mbere  abo bakabaye barahagaritswe mu kazi, icya kabiri bagakurikiranwa bakaryozwa ibyo bakoze. Ikindi kandi ubuyobozi bw’akarere uwo muturage atuyemo bukwiye kumukurikirana bukamenya imibereho ye.” Ingabire Marie Immaculle

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard  avuga ko usibye n’inzego z’ubutabera nawe ubwe iki kibazo yakikurikiraniye agasanga nta hohoterwa ryabayeho. Ikijyanye n’uko baterwa ubwoba  ko bazicwa byo ngo hari inzego bakabaye barabibwiye.

“Twarabikurikiranye haba ku rwego rw’akarere n’izindi nzego zitandukanye, raporo ya RIB yagaragaje ko nta hohoterwa ryabayeho” Meya Mutabazi

Image

Kayitesi Germaine wakuyemo inda avuga ko we n’umugabo we batizeye umutekano wabo

Iki kibazo cy’abaturage bashinja abayobozi kubahohotera mu buryo bunyuranye bwiganjemo ububabaza umubiri babaziza kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19  cyumvikana kenshi hirya no hino mu gihugu. Gusa inshuro zose byumvikana, MINALOC nka minsiteri ifite mu nshingano inzego z’ibAnze irabyamagana ikavuga ko bidakwiye, ariko uko iminsi ishira aho kugira ngo bihoshe birushaho kugaragara ariko abakurikiranira hafi bavuga ko iki kibazo umuti wacyo uzaboneka igihe bitahariwe urwego rumwe kandi ababikoze bakabiryozwa by’intangarugero ku buryo babera akabarore abasigaye.

Inkuru ya: Nyiransabimana Eugenie/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 10 =

Previous Post

CHINA: Perezida w’ubushinwa yashimiye Iran mu mubano w’imyaka 50 bamaranye

Next Post

2021 AFCON: Comoros nshya mu irushanwa yisanze mu itsinda ry’urupfu

Related Posts

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

IZIHERUKA

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho
MU RWANDA

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
2021 AFCON: Comoros nshya mu irushanwa yisanze mu itsinda ry’urupfu

2021 AFCON: Comoros nshya mu irushanwa yisanze mu itsinda ry’urupfu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.