Umugabo w’imyaka 37 ukekwaho kwiba arenga 1 000 000 Frw mu modoka y’umucuruzi, yafatiwe mu kabari ko mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, yasinze ari kugurira inzoga abahisi n’abagenzi muri ayo mafaranga yari yibye.
Uyu mugabo yafashwe na Polisi y’u Rwanda ku ya 08 Werurwe 2023 nyuma yuko umucuruzi wari wibwe ayo mafaranga yiyambaje uru rwego arumenyesha ko yaparitse imodoka ku muhanda akinjira mu rugo, agasigamo agakapu karimo 1 500 000 Frw.
Agarutse mu modoka yarebye muri ako gakapu asangamo ibihumbi 350 Frw gusa mu gihe andi yari yayobewe uwayatwaye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana avuga ko abapolisi bahise batangira gushakisha uwaba yibye ayo mafaranga.
Ati “Mu gihe Polisi yatangiye iperereza ryo gushakisha uwibye ayo mafaranga, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ni bwo yahawe amakuru n’umuturage wo mu Mudugudu wa Rukora, ko hari umugabo usanzwe uzwiho ubujura ufite amafaranga menshi kandi wasinze, arimo no kugurira inzoga abantu bo muri ako gasanteri, bicyekwa ko ari ayo yibye.”
SP Hamdun Twizeyimana yakomeje agira ati “Abapolisi bahise bahagera bamusangana ibihumbi 617 ahita atabwa muri yombi.”
Uyu mugabo akimara gufatwa yemeye ko aya mafaranga bamusanganye ari ayo yibye mu modoka yasanze iparitse ku muhanda ifunguye ibirahure, yemera ko andi yayakoreshe icyakora ko atazi umubare wayo.
Uyu mugabo ndetse n’amafaranga yafatanywe, yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamata kugira ngo iperereza rikomeze, akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.
RADIOTV10