APR ifitemo 7, Rayon 3,…Amuvubi yahamagawe hagaragaramo umunyezamu utaherukaga, Haruna ntiyabonekamo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yahamagaye abakinnyi bazifashishwa mu mukino uzayihuza na Benin barimo barindwi b’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC) na batatu ba Rayon Sports zombi ziyoboye urutonde rwa Shampiyona, mu gihe kapiteni Haruna Niyonzima atajemo.

Ni abakinnyi 30 bahamagawe n’umutoza w’Amavubi Carlos Alos Ferrer none ku wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023, ngo bitegure umukino uzahuza ikipe y’u Rwanda na Benin tariki 22 Werurwe 2023.

Izindi Nkuru

Ni umukino wo kwishyura wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (CAN) cya 2023 uzabera kuri sitade ya Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC ni yo ifitemo abakinnyi benshi dore ko ifitemo barindwi barimo umunyezamu wayo Ishimwe Pierre, hakabamo na myugariro nka Ombolenga Fitina, Ishimwe Christian na Niyigena Clement.

Harimo kandi umukinnyi wo hagati Mugisha Bonheur ndetse n’abakina imbere nka Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick.

Ikipe ya Kiyovu yo ifitemo abakinnyi bane barimo mu bakina inyuma, Serumogo Ali na Nsabimana Aimable, hakaza n’abakina imbere; Muhoozi Fred na Mugenzi Bienvenue.

Ikipe ya Rayon Sports yo ifitemo abakinnyi batatu, barimo ba myugariro Ganijuru Elie, Rwatubyaye Abdul, na Iraguha Hadji ukina hagati.

Umunyezamu Kwizera Olivier utaherukaga guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu, yongeye guhamagarwa umaze iminsi akinira Al Kawlab yo muri Afurika y’Epfo.

Mu bakina hanze kandi, hahamagawe myugariro Mutsinzi Ange ukinira Jerv, Bizimana Djihad ukinira Deince, Rubanguka Steve ukinira Zimbru, Niyonzima Ally ukinira Bumamuru, Rafael York ukinira Gefle IF, Muhire Kevin wa Al Yarmouk na Sahabo Hakim ukinira Lille.

Mu bo hanze kandi hahamagawe rutahizamu Kagere Meddie ukinira Singida Big Stars na Habimana Glen ukinira Victoria Rasport na we ukina imbere.

Haruna Niyonzima usanzwe ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, ntiyagaragaye mu bahamagawe n’umutozo ndetse na murumuna we Hakizimana Muhadjiri.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru