Abahinzi b’ibigori bo mu mudugudu wa Musebeya umurenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera, barinubira ko bashishikarijwe guhuza umusaruro bakazashakirwa isoko, none ngo amaso yaheze mu kirere.
Ni abahinzi bibumbiye muri koperaitve “IHUTE UDASIGARA MUSEBEYA” iherereye mu mudugudu wa Musebeya Umurenge wa Rusarabuye, mu Karere ka Burera kuri ubu bataka bavuga ko babuze isoko bijejwe.
Aba bahinzi bavuga ko bashishikarijwe kubahiriza amabwiriza y’agasozi ndatwa bagahinga igihingwa kimwe, nyamara ngo byageze muri Werurwe 2021, basaruye ibigori basabwa kubisaruria hamwe kuko ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) kibizeza kuzabashakirwa isoko, none ngo amezi agiye kuba ane ibigori bisharitse muri hangari.
Umwe muri aba bahinzi yagize ati “ Badusabye guhuriza hamwe umusasruro bakadushkira isoko, none ibigori bigeye gusazira mu bigega”
Undi nawe yavuze ko hari umukiriya bari barabonye abemerera kuzabagurira umusasruro ariko ngo yaje ntabashe gutwara umusaruro wose.
“Ariko nyuma yaraje atwara toni 10 gusa muri toni 40, atubwira ko ibigega bye byuzuye.”
Abahinzi b’ibigori bo muri Burera barabogoza ko babuze isoko bijejwe na RAB
Aba bahinzi bavuga ko gutinda kubona isoko ry’umusaruro wabo birikubagiraho ingaruka mu buryo bunyuranye, dore ko n’igishoro baba baragikuye mu nguzanyo ya banki n’abandi bashoramari mu buhinzi ku buryo ngo batangiye kwiheba ko utwabo tuzatezwa cyamura.
Umukecuru utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ubu batewe impungenge n’inguzanyo bari barafashe mu banki, minerivare z’abanyenshuri barikwirukanwa, kubera ko babuze isoko ry’umusaruro.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) nicyo aba bahinzi batunga agatoki ko ari cyo cyabashishikarije guhuza umusaruro kikazabashakira n’isoko ryawo, umuyobozi ushinzwe gufata neza umusaruro muri RAB, Gilbert Rwaganje avuga ko abaguzi bari biteze batabonetse kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ariko ngo babonye abandi ku buryo bitarenza ukwezi kumwe umusaruro uzaba waraguzwe.
“ Twari dufite abaguzi benshi batwemereye kugura umusaruro, ariko ntibaguze kubera kubura amafaranga byatewe n’icyorezo. Gusa hari abandi bakiriya bashy ubu twamaze kumvikana ku buryo mu mu gihe cy’ukwezi abo bahinzi bazaba bamaze kugurirwa umusaruro wabo.” Gilbert Rwaganje
Abahinzi bibumbiye hamwe ngo bashakirwe umusaruro bavuga ko RAB itakoze ibyo yabijeje
Si ubwa mbere ikibazo cy’umusaruro w’ibigori warumbutse ariko ukaburirwa isoko cyumvikanye, icyakora mu bihe binyuranye inzego bireba zagiye zitanga COVID-19 nk’imwe muri kirogoya ikomeye zatumye isoko riba iyanga.
Ku rundi ruhande ariko ukurkije iby’aba bahinzi bo muri Burera bavuga ,wasanga gahunda yo guhuriza hamwe umusaruro igifite imbogamzi rutangira, kuko bavuga ko iyo batayoboka guhuriza hamwe umusaruro ugashakirwa isoko, baba barirwanyeho buri wese ku giti cye akigurishiriza ngo kabone n’ubwo yagurirwa kuri make ariko akabona ayo yishyura amdeni yariye, gusa n’ubundi bavuga ko nibatagira mpinduka babona, bazaca izindi nzira bise “ Magendu”.
Inkuru ya: Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10