Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Burera: Abahinzi b’ibigori barashinja RAB kubizeza isoko ry’umusaruro none amaso yaheze mu kirere

radiotv10by radiotv10
29/06/2021
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Burera: Abahinzi b’ibigori barashinja RAB kubizeza isoko  ry’umusaruro none amaso yaheze mu kirere
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinzi b’ibigori bo mu mudugudu wa Musebeya umurenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera, barinubira ko bashishikarijwe guhuza umusaruro bakazashakirwa isoko, none ngo amaso yaheze mu kirere.

Ni abahinzi bibumbiye muri koperaitve “IHUTE UDASIGARA MUSEBEYA” iherereye  mu mudugudu wa Musebeya Umurenge wa Rusarabuye, mu Karere ka Burera kuri ubu bataka bavuga ko babuze isoko bijejwe.

Aba bahinzi bavuga ko bashishikarijwe kubahiriza amabwiriza y’agasozi ndatwa  bagahinga igihingwa kimwe, nyamara ngo byageze muri Werurwe 2021, basaruye ibigori basabwa kubisaruria hamwe kuko ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) kibizeza kuzabashakirwa isoko, none ngo  amezi agiye kuba ane ibigori bisharitse  muri hangari.

Umwe muri aba bahinzi yagize ati “ Badusabye guhuriza hamwe umusasruro bakadushkira isoko, none ibigori bigeye gusazira mu bigega”

Undi nawe yavuze ko  hari umukiriya bari barabonye abemerera kuzabagurira umusasruro ariko ngo yaje ntabashe gutwara umusaruro wose.

“Ariko nyuma yaraje  atwara toni 10 gusa muri toni 40, atubwira ko ibigega bye byuzuye.”

See the source image

Abahinzi b’ibigori bo muri Burera barabogoza ko babuze isoko bijejwe na RAB

Aba bahinzi bavuga ko gutinda kubona isoko ry’umusaruro wabo birikubagiraho ingaruka mu buryo bunyuranye, dore ko n’igishoro baba baragikuye mu nguzanyo ya banki n’abandi bashoramari mu buhinzi ku buryo ngo batangiye kwiheba ko utwabo tuzatezwa cyamura.

Umukecuru utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ubu batewe impungenge n’inguzanyo bari barafashe mu banki, minerivare z’abanyenshuri barikwirukanwa, kubera ko babuze isoko ry’umusaruro.

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) nicyo aba bahinzi batunga agatoki ko ari cyo cyabashishikarije guhuza umusaruro  kikazabashakira n’isoko ryawo, umuyobozi ushinzwe gufata neza umusaruro muri RAB, Gilbert Rwaganje avuga ko abaguzi bari biteze batabonetse kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ariko ngo babonye abandi ku buryo bitarenza ukwezi  kumwe umusaruro uzaba waraguzwe.

“ Twari dufite abaguzi benshi batwemereye kugura umusaruro, ariko ntibaguze kubera kubura amafaranga byatewe n’icyorezo. Gusa hari abandi bakiriya bashy ubu twamaze kumvikana ku buryo mu mu gihe cy’ukwezi abo bahinzi bazaba bamaze kugurirwa umusaruro wabo.” Gilbert Rwaganje

See the source image

Abahinzi bibumbiye hamwe ngo bashakirwe umusaruro bavuga ko RAB itakoze ibyo yabijeje

Si ubwa mbere ikibazo cy’umusaruro w’ibigori warumbutse ariko ukaburirwa isoko cyumvikanye, icyakora mu bihe binyuranye inzego bireba zagiye zitanga COVID-19 nk’imwe  muri kirogoya ikomeye zatumye isoko riba iyanga.

Ku rundi ruhande ariko ukurkije iby’aba bahinzi bo muri Burera bavuga ,wasanga gahunda yo guhuriza hamwe umusaruro igifite  imbogamzi rutangira, kuko bavuga ko iyo batayoboka guhuriza hamwe umusaruro  ugashakirwa isoko, baba barirwanyeho buri wese ku giti cye akigurishiriza  ngo kabone n’ubwo yagurirwa kuri make ariko akabona ayo yishyura amdeni yariye, gusa n’ubundi bavuga ko nibatagira mpinduka babona, bazaca izindi nzira bise  “ Magendu”.

Inkuru ya: Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 9 =

Previous Post

AMAG The Black utaremeye indirimbo nshya ya Mico The Best, yahamije ko bafitanye indirimbo igiye gusohoka

Next Post

Muhanga: Abanyeshuri barinubira ibihano bahabwa

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhanga: Abanyeshuri barinubira ibihano bahabwa

Muhanga: Abanyeshuri barinubira ibihano bahabwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.