Burera: Icyo ubuyobozi buvuga ku cyatumye abarenga 40 bajyanwa kwa muganga igitaraganya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, bwagize icyo buvuga ko bantu 44 bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kunywa ubushera, mu mubatizo bari batashye, buvuga igishobora kuba cyabiteye.

Aba baturage bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa ubushera mu birori by’umubatizo w’umuturage wo mu Mudugudu wa Gasovu mu Kagari ka Kamanyana, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Izindi Nkuru

Ubwo aba baturage banywaga ubwo bushera bw’umuturage wari wacyuje uwo mubatizo, bagaragazaga ibimenyetso binyuranye birimo gucibwamo, kuribwa mu nda, kuruka ndetse no guhinda umuriro.

Bahise bajyanwa kwa muganga ku Kigo Nderabuzima, ariko umunani muri bo bari barembye cyane, bajyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyandika, Hatumimana Concorde, yavuze ko ubu bushera butari buhumanye nk’uko hari ababikeka, ahubwo ko bishobora kuba biterwa n’umwanda.

Yagize ati “Babwengesheje amazi y’umureko yo mu kigega kandi haba harimo umwanda mwinshi.

Yaboneyeho kugira inama aba baturage ko mu gihe bategura ibyo kunywa n’ibyo kurya, bagomba kujya babikorana isuku, kugira ngo birinde ingaruka nk’izi zatumye bajyanwa kwa muganga.

Ati “Barindwi barorohewe bagomba kurara basezerewe. Umugore nyiri urugo banyoyemo ubwo bushera ni we utarororoherwa, abandi bari kuri Centre de Sante bahise basezererwa.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru