• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Burkina Faso: Igisirikare cyataye muri yombi Perezida Roch Kabore

radiotv10by radiotv10
24/01/2022
in MU RWANDA
0
Burkina Faso: Igisirikare cyataye muri yombi Perezida Roch Kabore
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Roch Kabore wa Burkina Faso yafunzwe n’Igisirikare cy’iki gihugu aho ubu afungiye muri kimwe mu bigo bya Gisirikare kiri i Ouagadougou mu murwa mukuru w’iki Gihugu.

Amakuru atangwa na bamwe mu basikirikare barinda Perezida Roch Kabore ndetse na bamwe mu Badipolomate bo mu bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi bo muri Burkina Faso, avuga ko perezida Roch Kabore yatawe muri yombi nyuma y’uko mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru urugo rwe ruri i Ouagadougou rugoswe n’abasirikare bari bafite imbunda za karundura.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bitangaza ko abatuye hafi y’urugo rwa Perezida Roch Kabore baraye bumvise urusaku rw’amasasu.

Bavuga kandi ko zimwe mu modoka z’umukuru w’igihugu zigaragara ko zarashweho amasasu menshi ndetse zikaba ziriho amaraso.

Kuri iki Cyumweru, Guverinoma y’iki Gihugu yari yahakanye amakuru yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Kabore, ivuga ko ari ibihuha.

Abasirikare batavuga rumwe n’imiyoborere ya Perezida Roch Kabore ni bo bavugwaho kuba bamutaye muri yombi aho bamaze iminsi basaba gushyigikirwa mu kurwanya imitwe ivuga ko igendera ku mahame ya Kisilamu.

Kugeza ubu Guverinoma y’iki Gihugu ntacyo iratangaza kuri aya makuru muri iki Gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hamaze iminsi hari umwuka utari mwiza kubera ibikorwa byo kwica abasivile n’amabasirikare byakorwaga n’imitwe ivuga ko igendera ku mahame akarishye ya Kisilamu nka Islamic State na al Qaeda.

Kuri iki Cyumweru abaturage bari babyutse bigaragambya bavuga ko bashyigikiye igisirikare kitavuga rumwe n’imiyoborere ya Perezida Roch Kabore aho banagiye ku biro bikuru by’ishyaka rye.

Src: Reuters

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 18 =

Previous Post

Inzego zahagurukiye gushakisha Yves Mutabazi waburiwe irengero muri Leta z’Abarabu

Next Post

Ubushinjacyaha bwongeye gusabira Rusesabagina gufungwa burundu

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ubushinjacyaha bwongeye gusabira Rusesabagina gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bwongeye gusabira Rusesabagina gufungwa burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.