Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Burkina Faso: Igisirikare cyataye muri yombi Perezida Roch Kabore

radiotv10by radiotv10
24/01/2022
in MU RWANDA
0
Burkina Faso: Igisirikare cyataye muri yombi Perezida Roch Kabore
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Roch Kabore wa Burkina Faso yafunzwe n’Igisirikare cy’iki gihugu aho ubu afungiye muri kimwe mu bigo bya Gisirikare kiri i Ouagadougou mu murwa mukuru w’iki Gihugu.

Amakuru atangwa na bamwe mu basikirikare barinda Perezida Roch Kabore ndetse na bamwe mu Badipolomate bo mu bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi bo muri Burkina Faso, avuga ko perezida Roch Kabore yatawe muri yombi nyuma y’uko mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru urugo rwe ruri i Ouagadougou rugoswe n’abasirikare bari bafite imbunda za karundura.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bitangaza ko abatuye hafi y’urugo rwa Perezida Roch Kabore baraye bumvise urusaku rw’amasasu.

Bavuga kandi ko zimwe mu modoka z’umukuru w’igihugu zigaragara ko zarashweho amasasu menshi ndetse zikaba ziriho amaraso.

Kuri iki Cyumweru, Guverinoma y’iki Gihugu yari yahakanye amakuru yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Kabore, ivuga ko ari ibihuha.

Abasirikare batavuga rumwe n’imiyoborere ya Perezida Roch Kabore ni bo bavugwaho kuba bamutaye muri yombi aho bamaze iminsi basaba gushyigikirwa mu kurwanya imitwe ivuga ko igendera ku mahame ya Kisilamu.

Kugeza ubu Guverinoma y’iki Gihugu ntacyo iratangaza kuri aya makuru muri iki Gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hamaze iminsi hari umwuka utari mwiza kubera ibikorwa byo kwica abasivile n’amabasirikare byakorwaga n’imitwe ivuga ko igendera ku mahame akarishye ya Kisilamu nka Islamic State na al Qaeda.

Kuri iki Cyumweru abaturage bari babyutse bigaragambya bavuga ko bashyigikiye igisirikare kitavuga rumwe n’imiyoborere ya Perezida Roch Kabore aho banagiye ku biro bikuru by’ishyaka rye.

Src: Reuters

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Inzego zahagurukiye gushakisha Yves Mutabazi waburiwe irengero muri Leta z’Abarabu

Next Post

Ubushinjacyaha bwongeye gusabira Rusesabagina gufungwa burundu

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubushinjacyaha bwongeye gusabira Rusesabagina gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bwongeye gusabira Rusesabagina gufungwa burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.