Abaturage bo mu duce twa Gafumbegeti, Rutorero na Mukoma mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi, bakomeje gutahwa n’ubwoba kubera inyeshyamba za FLN zikomeje kuhagarara ari nyinshi ndetse bakavuga ko barambiwe kuba Igisirikare cyabo ntacyo gikora ahubwo bamwe mu bo nzego z’umutekano bagakorana n’izi nyeshyamba zirwanya u Rwanda.
SOS Médias Burundi dukesha aya makuru, ivuga ko amakuru aturuka mu Gisirikire cy’u Burundi, yemeza ko izi nyeshyamba zivuga Ikinyarwanda ari iz’umutwe wa FLN urwanya u Rwanda.
Izi nyeshyamba zifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira riri hafi y’u Rwanda, ziva mu birindiro byazo zikaza mu bice bituyemo abaturage zigiye gushaka ibyo kurya.
Umwe mu baturage batuye muri ibi bice, yavuze ko izi nyeshyamba zikorana n’abo mu rwego rw’umutekano bazwi nk’Imbonerakure mu kuza kubashakira ibiryo.
Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze kandi yemeje ko aba bagize uyu mutwe wa FLN bakorana n’abacuruzi bo muri aka gace mu kubagemurira ibibaunga.
Ati “Ariko iyo batinze, inyeshyamba z’Abanyarwanda zirara mu baturage zigahungabanya umutekano wabo.”
Yakomeje agira ati “Turambiwe kuba Igisirikare cy’Igihugu ntacyo gikora kandi n’abo mu nzego z’umutekano zacu bakaba mu bugambanyi n’abo barwanyi.”
Undi muyobozi mu nzego z’ibanze, yavuze ko abakuriye izi nyeshyamba birirwa bagenda mu modoka bagiye guhaha ibibatunga.
Ati “Ikibabaje kurushaho ni uko izi nyeshyamba zica abaturage mu gihe zabuze ibizitunga.”
Guverineri w’Intara ya Cibitoke, Carême Bizoza yatangaje ko bagiye kuganira n’abayobozi ba Mabayi na Bukinanyana ndetse n’Igisirikare n’izindi nzego z’umutekano guhagurukira uyu mutwe ukomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage ndetse no mu rwego rwo gusubiza mu buryo umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze igihe urimo igitotsi cyatumye n’abatuye ibi Bihugu batagenderanira uko byari bisanzwe.
Carême Bizoza kandi yaboneyeho guha gasopo abakorana n’izi nyeshyamba bose byumwihariko abacuruzi, abasezeranya ko bagiye guhabwa ibihano biteganywa n’amategeko.
RADIOTV10