Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Burundi: Habonetse imirambo bikekwa ko ari iy’inyeshyamba z’umutwe urwanya u Rwanda

radiotv10by radiotv10
05/12/2022
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Burundi: Habonetse imirambo bikekwa ko ari iy’inyeshyamba z’umutwe urwanya u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu ishyamba rya Kibira riri mu Ntara ya Cibitoke ikora ku Rwanda, habonetse imirambo icyenda (9) bikekwa ko ari iy’inyeshyamba z’Abanyarwanda bo mu mitwe irwanya u Rwanda.

Iyi mirambo yabonywe n’abarinzi b’iri shyamba mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, aho yabonetse muri Zone ya Butahana muri Komini ya Mabayi muri iyi Ntara ya Cibitoke.

Ibinyamakuru by’i Burundi bivuga ko iyi mirambo yari yaratangiye kwangirika, bikaba bikekwa ko ari iy’inyeshyamba zaguye mu mirwano yazihuje n’ingabo z’u Burundi ziri guhashya imitwe iri muri iri shyamba.

Iri shyamba kandi rizwiho kuba ribarizwamo inyeshyamba z’imitwe irwanya u Rwanda irimo FLN, wagiye ugaba ibitero mu Rwanda uturutse muri iri shyamba, ugasanga ingabo z’u Rwanda ziri maso zigahita ziwamurura ndetse zimwe mu nyeshyamba z’uyu mutwe zikahasiga ubuzima.

Abarundi baturiye iri shyamba, babwite SOS Medias Burundi ko atari rimwe cyangwa kabiri habonetse imirambo y’izi nyeshyamba z’Abanyarwanda ahubwo ko ikunze kuhaboneka.

SOS Medias ivuga kuri imirambo y’aba barwanyi, basanze yambaye impuzankano y’Igisirikare cya Congo ikunda kwambarwa n’imitwe irwanya u Rwanda

Igirisikare cy’u Burundi cyakomeje kwizeza ko cyahagurukiye kurwanya imitwe iri mu ishyamba rya Kibira irwanya u Rwanda.

Umubabo w’u Burundi n’u Rwanda wari umaze igihe urimo igitotsi, wongeye kugenda neza nkuko byemezwa n’abayobozi ku mpande z’Ibihugu byombi ndetse bikaba bigaragazwa n’ibikorwa byasubukuwe birimo gufungura imipaka.

Muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo Perezida Kagame yagarukaga ku ntambwe yariho iterwa mu kubyutsa umubano w’ibi Bihugu, yavuze ku bibazo by’umutekano biri mu byatumaga umubano utagenda neza.

Icyo gihe yari yagize ati “Abaturukaga mu ishyamba rya Kibira bakaza bagahungabanya umutekano w’u Rwanda bakongera bagasubirayo, ibyo turagenda tubyumvikana n’u Burundi uburyo tuzakemura icyo kibazo kiveho burundu. Ababiri inyuma rero bo bazarushaho kugira ibyago.”

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye mu kiganiro aherutse kugirana na France 24 na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yagarutse ku mubano w’Igihugu cye n’u Rwanda, avuga ko wifashe neza ndetse ko n’ibibazo byari bimaze imyaka irindwi byarangiye ko ibisigaye ari bicye kandi na byo biri kuganirwaho kugira ngo bikemuke burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − 4 =

Previous Post

Kigali: Hasojwe irushanwa rya Tennis ryateguwe na Cogebanque ryanitabiriwe n’ikipe y’i Goma

Next Post

DRC: Aho kujya mu Misa bagiye mu myigaragambyo yo kwikoma u Rwanda

Related Posts

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

IZIHERUKA

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it
MU RWANDA

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Aho kujya mu Misa bagiye mu myigaragambyo yo kwikoma u Rwanda

DRC: Aho kujya mu Misa bagiye mu myigaragambyo yo kwikoma u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.