Kigali: Hasojwe irushanwa rya Tennis ryateguwe na Cogebanque ryanitabiriwe n’ikipe y’i Goma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

I Kigali hasojwe irushanwa ry’umukino wa Tennis ryateguwe ku bufatanye bwa Cogebanque na Cercle Sportif, ryahurije hamwe abakinnyi barenga 100 baturuka mu makipe yose y’uyu mukino yo mu Rwanda ndetse n’abo mu makipe abiri yo hanze harimo iy’i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iy’i Bujumbura mu Burundi.

Iri rushanwa ryiswe ‘Cogebanque Tennis Open 2022’, ryatangiye ku ya 25 Ugushyingo 2022, ryasojwe kuri iki Cyumweru tariki 04 Ukuboza 2022.

Izindi Nkuru

iri rushanwa rya ryari rigamije guteza imbere umukino wa Tennis mu Rwanda, ryasorejwe mu kibuga cya Tennis kizwi nka Cercle Sportif.

Mu gusoza iri rushanwa, Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Guillaume Ngamije Habarugira yavuze ko iyi banki isanzwe ifite intego yo guteza imbere imibereho myiza, byumwihariko ubu bakaba barabinyujije muri siporo y’umukino wa Tennis.

Yagize ati “Iri rushanwa ryagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubumenyi ku mpande zombi yaba ku babigize umwuga ndetse n’abakina tennis bishimisha, ikindi kandi ryagize uruhare mu gutsimbataza umubano hagati ya Cogebanque w’abaryitabiriye.”

Guillaume Ngamije Habarugira yaboneyeho gushimira ikipe ya Tennis ya Cercle Sportif de Kigali ku bw’ubu bufatanye mu gutegura iri rushanwa ndetse ayizeza imikoranire no mu bihe biri imbere.

Yakomeje agira ati “Ikindi kandi sinasoza ntashishikarije abakinnyi ba Tennis ndetse n’abaterankunga gukoresha serivisi z’imari za Cogebanque kuko zoroshye kuzibona kandi zikaba ari ingenzi zinahendutse.”

Mu cyiciro cya gatandatu cy’iri rushanwa ryiswe ‘Cogebanque Tennis Open 2022’, abakitabiriye bagabanyijwe mu byiciro bitanu mu makipe yose yo mu Gihugu nka CSK tennis club, Nyarutarama tennis club, APR tennis club, Remera tennis club, Kanombe tennis club, Butare tennis club, Musanze tennis club, Cimerwa tennis club ndetse n’amakipe yaturutse i Goma n’i Bujumbura mu Burundi harimo iyitwa Goma tennis club na Antente Sportif y’i Bujumbura.

Muri aya makipe, harimo ibyiciro bivanze birimo abakinaga bishimisha ndetse n’ababigize umwuga, abagabo n’abagore bakuru ndetse n’abato kimwe n’abakinnyi bakina bicaye mu bizwi nka wheelchairs.

Umuyobozi mukuru wa Cogebanque yashimiye abitabiriye iri rushanwa
Ryari irushanwa rinogeye ijisho
Ryatumye abantu bishima bahuza urugwiro
Abato na bo barigaragaje

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru