Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Burundi: Hamenyakanye amakuru mashya ku munyamakuru wa Politiki wari waburiwe irengero

radiotv10by radiotv10
23/11/2022
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Burundi: Hamenyakanye amakuru mashya ku munyamakuru wa Politiki wari waburiwe irengero
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko bitangajwe ko umunyamakuru w’ikinyamakuru Iwacu Info gitangaza amakuru atari mu murongo wa Leta mu Burundi, aburiwe irengero, hasohotse amakuru yemeza ko uwo munyamakuru yabonetse aho yari yagiye mu masengesho yo kwiyiriza ku musozi.

Umunyamakuru Jeremie Misago yari yabuze kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 19 Ugushyingo 2022, aho ikinyamakuru Iwacu Info asanzwe akorera cyakekaga ko yaba yarishwe.

Ubuyobozi bw’iki Kinyamakuru bwari bwanashyize hanze itangazo, buvuga ku ibura ry’uyu munyamakuru wacyo, bwavugaga ko bwashakishirije ahantu hose, yaba ahafungirwa abantu no mu buruhukiro, ariko bagaheba.

Umuyobozi w’iki kinyamakuru witwa Antoine Kaburahe yari yavuze ko yishimiye ko Polisi y’i Bujumbura yatangiye gushakisha uyu munyamakuru.

Gusa ikinyamakuru SOS cyari cyatangaje amakuru avuga ko uyu munyamakuru Misago yageneye umuryango we ubutumwa bw’amashusho awumenyesha ko ari ahantu atazi ariko ko hatekanye.

Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu Gihugu, iterambere n’umutekano rusange mu Burundi, yemeje ko uyu munyamakuru yabonetse kandi ko atekanye.

Itangazo ryashyizwe hanze n’iyi Minisiteri kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022, rigira riti “Umunyamakuru Misago Jeremie byari byatangajwe ko yaburiwe irengero kuva ku wa Gatandatu nkuko byari byatambutse mu kinyamakuru akorera cya Iwaco Info, yabonywe ejo na Polisi y’u Burundi.”

Ubutumwa bw’Iyi Minisiteri bwatambutse kuri Twitter, bukomeza buvuga ko uyu munyamakuru “yari yagiye gusenga ku musozi wa Magara mu Ntara ya Rumonge yari yajyanye n’abandi.”

Ikinyamakuru Iwacu gisanzwe kizwiho gutangaza amakuru afatwa nk’atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi.

Muri Mutarama 2020, abanyamakuru bane b’iki kinyamakuru Iwacu, bakatiwe n’urukiko rukuru rwa Bubanza mu Burundi gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu banacibwa ihazabu ya miliyoni imwe y’amarundi kuri buri umwe, nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubufatanyacyaha mu guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Ni icyaha bakoze mu kwezi k’Ukwakira 2019 ubwo bari bagiye gutaara inkuru y’igitero cy’inyeshyamba mu burengerazuba bw’u Burundi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

Rwamagana: Abaturanye na nyiri urugo rwasanzwemo umutwe w’umwana wishwe bagize icyo bamuvugaho

Next Post

Hemejwe igihe abantu bazatangira kujya gutura ku kwezi

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hemejwe igihe abantu bazatangira kujya gutura ku kwezi

Hemejwe igihe abantu bazatangira kujya gutura ku kwezi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.