Sunday, November 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Burundi: Hamenyakanye amakuru mashya ku munyamakuru wa Politiki wari waburiwe irengero

radiotv10by radiotv10
23/11/2022
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Burundi: Hamenyakanye amakuru mashya ku munyamakuru wa Politiki wari waburiwe irengero
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko bitangajwe ko umunyamakuru w’ikinyamakuru Iwacu Info gitangaza amakuru atari mu murongo wa Leta mu Burundi, aburiwe irengero, hasohotse amakuru yemeza ko uwo munyamakuru yabonetse aho yari yagiye mu masengesho yo kwiyiriza ku musozi.

Umunyamakuru Jeremie Misago yari yabuze kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 19 Ugushyingo 2022, aho ikinyamakuru Iwacu Info asanzwe akorera cyakekaga ko yaba yarishwe.

Ubuyobozi bw’iki Kinyamakuru bwari bwanashyize hanze itangazo, buvuga ku ibura ry’uyu munyamakuru wacyo, bwavugaga ko bwashakishirije ahantu hose, yaba ahafungirwa abantu no mu buruhukiro, ariko bagaheba.

Umuyobozi w’iki kinyamakuru witwa Antoine Kaburahe yari yavuze ko yishimiye ko Polisi y’i Bujumbura yatangiye gushakisha uyu munyamakuru.

Gusa ikinyamakuru SOS cyari cyatangaje amakuru avuga ko uyu munyamakuru Misago yageneye umuryango we ubutumwa bw’amashusho awumenyesha ko ari ahantu atazi ariko ko hatekanye.

Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu Gihugu, iterambere n’umutekano rusange mu Burundi, yemeje ko uyu munyamakuru yabonetse kandi ko atekanye.

Itangazo ryashyizwe hanze n’iyi Minisiteri kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022, rigira riti “Umunyamakuru Misago Jeremie byari byatangajwe ko yaburiwe irengero kuva ku wa Gatandatu nkuko byari byatambutse mu kinyamakuru akorera cya Iwaco Info, yabonywe ejo na Polisi y’u Burundi.”

Ubutumwa bw’Iyi Minisiteri bwatambutse kuri Twitter, bukomeza buvuga ko uyu munyamakuru “yari yagiye gusenga ku musozi wa Magara mu Ntara ya Rumonge yari yajyanye n’abandi.”

Ikinyamakuru Iwacu gisanzwe kizwiho gutangaza amakuru afatwa nk’atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi.

Muri Mutarama 2020, abanyamakuru bane b’iki kinyamakuru Iwacu, bakatiwe n’urukiko rukuru rwa Bubanza mu Burundi gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu banacibwa ihazabu ya miliyoni imwe y’amarundi kuri buri umwe, nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubufatanyacyaha mu guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Ni icyaha bakoze mu kwezi k’Ukwakira 2019 ubwo bari bagiye gutaara inkuru y’igitero cy’inyeshyamba mu burengerazuba bw’u Burundi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 10 =

Previous Post

Rwamagana: Abaturanye na nyiri urugo rwasanzwemo umutwe w’umwana wishwe bagize icyo bamuvugaho

Next Post

Hemejwe igihe abantu bazatangira kujya gutura ku kwezi

Related Posts

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Nyuma y’ibitero by’indege z’intambara, uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagabye mu gace ka Mikenke gatuwemo n’abaturage...

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Ubwo urubyiruko rwinshi rwari ruteraniye kuri sitade El-Wak Sports Stadium i Accra  muri Ghana mu gikorwa cyo kureba abashaka kwinjira...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yatangaje ibanga iri Huriro ryakoresheje kugira ngo ibice bigaruriye bibone ituze...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Eng.-Col.Willy Ngoma of M23 clarifies rumors, says FARDC did not retake even a single centimeter

by radiotv10
12/11/2025
0

The spokesperson of M23’s armed wing, Col. Willy Ngoma, revealed the strategy that the alliance used to stabilize areas it...

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

by radiotv10
12/11/2025
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abantu amagana bivugwa ko bishwe n’inzego...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hemejwe igihe abantu bazatangira kujya gutura ku kwezi

Hemejwe igihe abantu bazatangira kujya gutura ku kwezi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.