Monday, September 9, 2024

Hemejwe igihe abantu bazatangira kujya gutura ku kwezi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Abanyamerika cy’ubumenyi bw’Ikirere (NASA) cyatangaje ko muri 2030, abantu ba mbere biga ibijyanye n’imibumbe n’isanzure, bazatangira kujya kuba ku kwezi.

Byemejwe n’umuyobozi wa gahunda y’iki kigo yiswe Orion, Howard Hu wemeje ko mu mwaka wa 2030 ikiremwamuntu kizaba giturutse ku Isi, kizakandagiza ikirenge ku kwezi.

Yatangaje ibi ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iyi gahunda ya Orion, aho yemeje ko abantu ba mbere bazajya ku kwezi ari abashakashatsi n’abahanga bazaba bagiye gukora ubucukumbuzi kuri uyu mubumbe.

Yagize ati “Bizaba ari umunsi w’amateka mu rwego rwo gukomeza gucukumbura isanzure. Ni intambwe ikomeye yo gucukumbura imibumbe by’igihe kinini atari kuri Leta Zunze Ubumwe za America gusa ahubwo n’Isi yose.”

Howard Hu yavuze ko ku kwezi habanje koherezwayo ikinyabiziga cyagiye cyonyine ariko ko “Tugiye gusubira ku kwezi, turi gukora kuri gahunda irambye, noneho ni ikinyabiziga kizageza abantu bwa mbere ku kwezi.”

Ikinyabiziga kizagenda mu butumwa bwiswe Artemis 2 ni cyo kizajyana abantu ku kwezi ariko ntikibagezeyo neza ahubwo kikazakurikirwa n’icyo mu butumwa bwiswe Artemis 3 ari na bwo abantu bazagera ku kwezi, nyuma y’imyaka 50 habayeho ubundi butumwa bwiswe Apollo bwo mu 1972.

Umuyobozi wa NASA, Bill Nelson avuga ko ari iby’agaciro kuba hari gutegurwa uburyo gutuza abantu ku kwezi mu gihe kandi hari n’indi gahunda yo kohereza abantu ku mubumbe wa Mars.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts