Ubwoba ni bwose mu baturage bo mu Ntara ya Cibitoke ihererereye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Burundi, nyuma yuko insoresore zigize Imbonerakure zo muri Komini enye zikora ku Rwanda, ziri guhabwa intwaro nyinshi ndetse n’impuzankano za gisirikare.
Izi nsoresore zo mu Ishyaka riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi zigize itsinda ririzwi nk’Imbonerakure, ziri kugaragara cyane mu masaha y’ijoro, aho zigaragara zitwaje imbunda, ndetse abatuye muri iyi Ntara ikora ku Rwanda, bakavuga ko ari bo ntandaro y’ibibazo by’umutekano n’akajagari bihagaragara.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru SOS Burundi, avuga ko imbunda ndetse n’impuzankano za gisirikare ziri guhabwa abasore bagize Imbonerakure kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 14 Gashyantare 2025.
Amakuru atangwa n’abaturage bo muri aka gace, avuga ko izo ntwaro n’imyambaro ya gisirikare biri guhabwa Imbonerakure zo muri Komini enye ari zo Mugina, Mabayi, Rugombo na Buganda, zose ziri ku mupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru kandi avuga ko kimwe n’abahoze ari abarwanyi muri CNDD-FDD na bo bari guhabwa ibyo bikoresho bya gisirikare.
Ikinyamakuru SOS Media Burundi kivuga ko hari amakuru avuga ko ibi biri gukorwa kubera ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC, kimwe no kwikanga igitero cyaturuka mu majyaruguru y’u Burundi, ubwo ni mu Rwanda.
Ni mu gihe Komanda w’Ingabo muri iyi Ntara, Lt Col Ezéchiel Ndihokubwayo, yahakanye ibitangazwa n’aba baturage, akavuga ko bitiranyije abasirikare n’imbonerakure, kuko abo bari kubona ari abasirikare.
Lt Col Ezéchiel Ndihokubwayo yavuze kandi ko umutekano umeze neza, akizeza abaturage ko badakwiye kugira impungenge ahubwo ko bakwiye gutuza.
Nanone kandi abatuye muri biriya bice, bavuga ko hakajijwe umutekano ku mipaka ihuza u Burundi n’Ibihugu by’ibituranyi nk’uwa Ruhwa uhuza u Burundi n’u Rwanda ndetse n’uwa Rusizi uhuza u Burundi na DRC.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye wiyemeje gukorana na mugenzi wa DRC ufite imigambi yo guhangabanya umutekano w’u Rwanda, aherutse kuvuga ko bafite impungenge ko iki Gihugu cy’igituranyi cyazabatera, mu gihe u Rwanda rwakunze kuvuga kenshi ko rutazigera na rimwe ruteza ibibazo mu kindi Gihugu, ariko ko rwo ruzacunga umutekano warwo n’ingamba zose zishoboka kugira ngo hatagira uba hanze akaruhungabanya.
RADIOTV10