Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Burundi: Haravugwa gukwirakwiza intwaro mu Mbonerakure mu bice byegereye u Rwanda

radiotv10by radiotv10
18/02/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Burundi: Haravugwa gukwirakwiza intwaro mu Mbonerakure mu bice byegereye u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ubwoba ni bwose mu baturage bo mu Ntara ya Cibitoke ihererereye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Burundi, nyuma yuko insoresore zigize Imbonerakure zo muri Komini enye zikora ku Rwanda, ziri guhabwa intwaro nyinshi ndetse n’impuzankano za gisirikare.

Izi nsoresore zo mu Ishyaka riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi zigize itsinda ririzwi nk’Imbonerakure, ziri kugaragara cyane mu masaha y’ijoro, aho zigaragara zitwaje imbunda, ndetse abatuye muri iyi Ntara ikora ku Rwanda, bakavuga ko ari bo ntandaro y’ibibazo by’umutekano n’akajagari bihagaragara.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru SOS Burundi, avuga ko imbunda ndetse n’impuzankano za gisirikare ziri guhabwa abasore bagize Imbonerakure kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 14 Gashyantare 2025.

Amakuru atangwa n’abaturage bo muri aka gace, avuga ko izo ntwaro n’imyambaro ya gisirikare biri guhabwa Imbonerakure zo muri Komini enye ari zo Mugina, Mabayi, Rugombo na Buganda, zose ziri ku mupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru kandi avuga ko kimwe n’abahoze ari abarwanyi muri CNDD-FDD na bo bari guhabwa ibyo bikoresho bya gisirikare.

Ikinyamakuru SOS Media Burundi kivuga ko hari amakuru avuga ko ibi biri gukorwa kubera ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC, kimwe no kwikanga igitero cyaturuka mu majyaruguru y’u Burundi, ubwo ni mu Rwanda.

Ni mu gihe Komanda w’Ingabo muri iyi Ntara, Lt Col Ezéchiel Ndihokubwayo, yahakanye ibitangazwa n’aba baturage, akavuga ko bitiranyije abasirikare n’imbonerakure, kuko abo bari kubona ari abasirikare.

Lt Col Ezéchiel Ndihokubwayo yavuze kandi ko umutekano umeze neza, akizeza abaturage ko badakwiye kugira impungenge ahubwo ko bakwiye gutuza.

Nanone kandi abatuye muri biriya bice, bavuga ko hakajijwe umutekano ku mipaka ihuza u Burundi n’Ibihugu by’ibituranyi nk’uwa Ruhwa uhuza u Burundi n’u Rwanda ndetse n’uwa Rusizi uhuza u Burundi na DRC.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye wiyemeje gukorana na mugenzi wa DRC ufite imigambi yo guhangabanya umutekano w’u Rwanda, aherutse kuvuga ko bafite impungenge ko iki Gihugu cy’igituranyi cyazabatera, mu gihe u Rwanda rwakunze kuvuga kenshi ko rutazigera na rimwe ruteza ibibazo mu kindi Gihugu, ariko ko rwo ruzacunga umutekano warwo n’ingamba zose zishoboka kugira ngo hatagira uba hanze akaruhungabanya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 4 =

Previous Post

Uwatoje Amavubi mu myaka ikabakaba 20 ishize ashobora kuyagarukamo

Next Post

Ifungwa ry’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi ryatumye Uganda ihabwa itegeko n’umwe mu Miryango Mpuzamahanga

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ifungwa ry’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi ryatumye Uganda ihabwa itegeko n’umwe mu Miryango Mpuzamahanga

Ifungwa ry’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi ryatumye Uganda ihabwa itegeko n’umwe mu Miryango Mpuzamahanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.