Abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, batangaje ko bafitiye impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’inama bakoranye n’ishyaka riri ku butegetsi.
Izi nama zahuriyemo abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, zabaye ku itariki ya 11, n’itariki 12 z’uku kwezi kwa Nzeri 2024, indi yongera kuba ku itariki 20 z’uku kwezi. Zaberaga mu Ntara ya Burunga, iherereye mu majyepfo y’u Burundi.
SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru, yanditse ko abayobozi b’amashyaka ya UPRONA na CNL atavuga rumwe n’ubutegetsi, batewe ubwoba n’ishyaka riri ku butegetsi ko mu gihe bakomeza ibikorwa bidahuye n’iby’ishyaka riri ku butegetsi, ngo bashobora kuzirengera ingaruka zabyo.
Abayobozi b’aya mashyaka bagaragarije impungenge ikinyamakuru SOS Media Burundi ko icyabateye ubwoba kurusha ibindi, ari uko abayobozi bayo mu Karere ka Giharo mu Ntara ya Burunga, bagarutsweho cyane muri iyo nama.
Umutangabuhamya wo mu ishyaka rya UPORNA waganiriye na SOS Media Burundi utagaragajwe amazina ye, yavuze ko nk’uwitwa Juma Théoneste uherutse kuva mu ishyaka rya CNDD-FDD akinjira muri UPRONA, yagarutsweho cyane mu nama yo kuwa 11 Nzeri 2024, ko imyitwarire ye ikwiriye gukorwaho iperereza ryihariye.
Indi nama nk’iyi yabereye mu Karere ka Giharo ku wa 20 Nzeri 2024, yari ihuriwemo n’abarimo bose bigisha mu mashuri yo mukarere ka Giharo, umunyamabanga wa CNDD-FDD mu Karere ka Musongati witwa Rénovat Hakizimana, yihanangiriza abarimu batabarizwa mu ishyaka CNDD-FDD ko umwarimu wese uzahirahira agatanga ibindi bitekerezo bidafite aho bihuriye n’ibyo ishyaka rya CNDD-FDD, azabifungirwa.
Aya magambo ni yo yateye ubwoba bamwe mu bayobozi b’amashyaka ya UPRONA na CNL, kubera ko ubusanzwe bazi neza ko ibitangiye ari imvugo birangira bishyizwe mu bikorwa.
Bahereye aha, basabye ko inzego bireba cyane cyane iz’umutekano, zikwiye kubaba hafi kuko bafitiye ubwoba aya magambo yavuze n’abayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10