Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Burundi: Ubwoba ni bwose mu bayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi

radiotv10by radiotv10
27/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Burundi: Ubwoba ni bwose mu bayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi
Share on FacebookShare on Twitter

Abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, batangaje ko bafitiye impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’inama bakoranye n’ishyaka riri ku butegetsi.

Izi nama zahuriyemo abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, zabaye ku itariki ya 11, n’itariki 12 z’uku kwezi kwa Nzeri 2024, indi yongera kuba ku itariki 20 z’uku kwezi. Zaberaga mu Ntara ya Burunga, iherereye mu majyepfo y’u Burundi.

SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru, yanditse ko abayobozi b’amashyaka ya UPRONA na CNL atavuga rumwe n’ubutegetsi, batewe ubwoba n’ishyaka riri ku butegetsi ko mu gihe bakomeza ibikorwa bidahuye n’iby’ishyaka riri ku butegetsi, ngo bashobora kuzirengera ingaruka zabyo.

Abayobozi b’aya mashyaka bagaragarije impungenge ikinyamakuru SOS Media Burundi ko icyabateye ubwoba kurusha ibindi, ari uko abayobozi bayo mu Karere ka Giharo mu Ntara ya Burunga, bagarutsweho cyane muri iyo nama.

Umutangabuhamya wo mu ishyaka rya UPORNA waganiriye na SOS Media Burundi utagaragajwe amazina ye, yavuze ko nk’uwitwa Juma Théoneste uherutse kuva mu ishyaka rya CNDD-FDD akinjira muri UPRONA, yagarutsweho cyane mu nama yo kuwa 11 Nzeri 2024, ko imyitwarire ye ikwiriye gukorwaho iperereza ryihariye.

Indi nama nk’iyi yabereye mu Karere ka Giharo ku wa 20 Nzeri 2024, yari ihuriwemo n’abarimo bose bigisha mu mashuri yo mukarere ka Giharo, umunyamabanga wa CNDD-FDD mu Karere ka Musongati witwa Rénovat Hakizimana, yihanangiriza abarimu batabarizwa mu ishyaka CNDD-FDD ko umwarimu wese uzahirahira agatanga ibindi bitekerezo bidafite aho bihuriye n’ibyo ishyaka rya CNDD-FDD, azabifungirwa.

Aya magambo ni yo yateye ubwoba bamwe mu bayobozi b’amashyaka ya UPRONA na CNL, kubera ko ubusanzwe bazi neza ko ibitangiye ari imvugo birangira bishyizwe mu bikorwa.

Bahereye aha, basabye ko inzego bireba cyane cyane iz’umutekano, zikwiye kubaba hafi kuko bafitiye ubwoba aya magambo yavuze n’abayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − six =

Previous Post

Hahishuwe amayeri y’ukekwaho kuba ruharwa mu bucuruzi bw’urumogi wafatanywe imifuka 40 ayivanye muri Congo

Next Post

Rulindo: Biravugwa ko umukwe yabuze ku munsi w’ubukwe abantu bakagwa mu kantu

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rulindo: Biravugwa ko umukwe yabuze ku munsi w’ubukwe abantu bakagwa mu kantu

Rulindo: Biravugwa ko umukwe yabuze ku munsi w’ubukwe abantu bakagwa mu kantu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.