Nyuma yuko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye atangarije ko hari abashaka kumuhirika ku butegetsi, abanyapolitiki baravuga ko ibiri kuba muri iki Gihugu biteye inkeke.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 02 Nzeri 2022, Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yatangizaga umwaka w’Ubucamanza, yumvikanye aburira abashaka kumuhirika ku butegetsi, ababwira ko batazabigeraho.
Ndayishimiye yavuze ko muri iki Gihugu habaye Coup d’etat nyinshi ariko ko itazongera kuba, byumwihariko abifuza kuyimokorera ko “batazabishobora.”
Frédéric Bamvuginyumvira wabaye Visi Perezida wa Mbere mu Burundi, ubu usigaye uba ku Mugabane w’u Burayi mu Gihugu cy’u Bubiligi, mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya America yavuze ko Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe we, Alain-Guillaume Bunyoni, bakomeje guhangana mu byo bavuga.
Yagize ati “Umukuru w’Igihugu ari kwiyama abo bakorana kandi ba hafi bumva neza ko ntawundi yaba avuga atari Minisitiri w’Intebe we cyane cyane ko na Minisitiri w’Intebe we yavuze ati ‘iyo umuntu ari kugira urusaku akuvuga nabi, ati ‘umenye ko muri icyo gihe wamaze kumusumba’. Bari gusubizanya nta n’umwe uvuga undi mu izina.”
Frédéric Bamvuginyumvira yakomeye avuga ko iyo abayobozi bakuru nk’aba bari ku isonga mu Gihugu, bahanganye nk’uku, biba biteye impungenge.
Yagize ati “Iyo bimeze uko Igihugu kiba kimaze kugwa mu kaga kuko ibyo umukuru w’Igihugu azafata nk’ingingo kugira ngo ahindure icyo kibazo kiri mu Gihugu atari n’ikindi ahubwo ari abasuma benshi batagikurikiza amategeko bigize intagondwa bigize indakorwaho, kandi na bo akaba ari bo benshi kurusha abari inyuma ya Perezida kuko ntawubazi.”
Akomeza avuga ko hari amakuru avuga ko umuyobozi w’Ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD ndetse n’abandi bayobozi bakomeye muri iki Gihugu barimo ba Perezida b’Inteko Ishinga Amategeko b’imitwe yombi, baba bari kugirana inama za hato hato kuri iki kibazo kiri muri iki Gihugu.
Avuga ko ibi bibazo bimaze iminsi bivugwa nyuma yuko Perezida Ndayishimiye ashatse guhindura imikorere ya CNDD-FDD yagiye iha rugari bamwe mu bakomeyemo bagakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Ati “Uyu munsi kuba bimaze kugenda uko, Perezida Evariste Ndayishimiye byaramugoye uburyo iryo tsinda yarikura mu nzira kugira ngo ahindure ibintu. Ni zo ngorane zihari.”
Uyu munyapolitiki avuga ko ibyatangajwe na Perezida Evariste Ndayishimiye bizagira ingaruka ku mutekano w’abanyagihugu kuko byagaragaje ko mu Gihugu cye harimo ikibazo ku buryo ibyemezo bizafatirwa mu buyobozi bukuru, batazabihuriraho.
Ati “Niyo Perezida yashaka guhindura ibyo bintu, Minisitiri w’Intebe ntabwo azabishyiraho umukono kuko Minisitiri w’Intebe ari muri iryo tsinda ryimonogoje noneho Perezida agashaka kubahindura kandi barahawe uburenganzira n’ishyaka rya CNDD-FDD.”
Mu kwezi gushize, Perezida Evariste Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe, Alain Guillaume Bunyoni; bumvikanye banyuranye ku ngingo y’izamuka ry’ibiciro bikomoka kuri Peteroli.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko iki kibazo kibonerwa umuti mu gihe cya vuba, Bunyoni we avuga ko ntawuzi igihe iki kibazo kizarangirira kuko gishingiye ku mpamvu mpuzamahanga zirimo intambara iri hagati ya Ukraine n’u Burusiya.
RADIOTV10
Se evariste Akore nkumugabo ntibamutere ubwoba
Njyewe nshyigikiye mbyimazeyo president ndayishimiye kuko ubusuma butuma igihugu kidatera imbere ,nakure ibisambo munzira abarundi batere imbere
Bunyoni rwose ahubwo perezida yatinze kumukuraho Kuko umuntu ukomeye mugihugu ni umwe gusa (perezida wa République)
Yaraye abikoze umukuru wacu abandanye aduza ivyubahiro.