Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Burundi: Uwabaye V/Perezida ahishuye ibitari bizwi kuri ‘Coup d’état’ inugwanugwa

radiotv10by radiotv10
06/09/2022
in MU RWANDA
4
Burundi: Uwabaye V/Perezida ahishuye ibitari bizwi kuri ‘Coup d’état’ inugwanugwa
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye atangarije ko hari abashaka kumuhirika ku butegetsi, abanyapolitiki baravuga ko ibiri kuba muri iki Gihugu biteye inkeke.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 02 Nzeri 2022, Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yatangizaga umwaka w’Ubucamanza, yumvikanye aburira abashaka kumuhirika ku butegetsi, ababwira ko batazabigeraho.

Ndayishimiye yavuze ko muri iki Gihugu habaye Coup d’etat nyinshi ariko ko itazongera kuba, byumwihariko abifuza kuyimokorera ko “batazabishobora.”

Frédéric Bamvuginyumvira wabaye Visi Perezida wa Mbere mu Burundi, ubu usigaye uba ku Mugabane w’u Burayi mu Gihugu cy’u Bubiligi, mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya America yavuze ko Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe we, Alain-Guillaume Bunyoni, bakomeje guhangana mu byo bavuga.

Yagize ati “Umukuru w’Igihugu ari kwiyama abo bakorana kandi ba hafi bumva neza ko ntawundi yaba avuga atari Minisitiri w’Intebe we cyane cyane ko na Minisitiri w’Intebe we yavuze ati ‘iyo umuntu ari kugira urusaku akuvuga nabi, ati ‘umenye ko muri icyo gihe wamaze kumusumba’. Bari gusubizanya nta n’umwe uvuga undi mu izina.”

Frédéric Bamvuginyumvira yakomeye avuga ko iyo abayobozi bakuru nk’aba bari ku isonga mu Gihugu, bahanganye nk’uku, biba biteye impungenge.

Yagize ati “Iyo bimeze uko Igihugu kiba kimaze kugwa mu kaga kuko ibyo umukuru w’Igihugu azafata nk’ingingo kugira ngo ahindure icyo kibazo kiri mu Gihugu atari n’ikindi ahubwo ari abasuma benshi batagikurikiza amategeko bigize intagondwa bigize indakorwaho, kandi na bo akaba ari bo benshi kurusha abari inyuma ya Perezida kuko ntawubazi.”

Akomeza avuga ko hari amakuru avuga ko umuyobozi w’Ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD ndetse n’abandi bayobozi bakomeye muri iki Gihugu barimo ba Perezida b’Inteko Ishinga Amategeko b’imitwe yombi, baba bari kugirana inama za hato hato kuri iki kibazo kiri muri iki Gihugu.

Avuga ko ibi bibazo bimaze iminsi bivugwa nyuma yuko Perezida Ndayishimiye ashatse guhindura imikorere ya CNDD-FDD yagiye iha rugari bamwe mu bakomeyemo bagakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Ati “Uyu munsi kuba bimaze kugenda uko, Perezida Evariste Ndayishimiye byaramugoye uburyo iryo tsinda yarikura mu nzira kugira ngo ahindure ibintu. Ni zo ngorane zihari.”

Uyu munyapolitiki avuga ko ibyatangajwe na Perezida Evariste Ndayishimiye bizagira ingaruka ku mutekano w’abanyagihugu kuko byagaragaje ko mu Gihugu cye harimo ikibazo ku buryo ibyemezo bizafatirwa mu buyobozi bukuru, batazabihuriraho.

Ati “Niyo Perezida yashaka guhindura ibyo bintu, Minisitiri w’Intebe ntabwo azabishyiraho umukono kuko Minisitiri w’Intebe ari muri iryo tsinda ryimonogoje noneho Perezida agashaka kubahindura kandi barahawe uburenganzira n’ishyaka rya CNDD-FDD.”

Mu kwezi gushize, Perezida Evariste Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe, Alain Guillaume Bunyoni; bumvikanye banyuranye ku ngingo y’izamuka ry’ibiciro bikomoka kuri Peteroli.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iki kibazo kibonerwa umuti mu gihe cya vuba, Bunyoni we avuga ko ntawuzi igihe iki kibazo kizarangirira kuko gishingiye ku mpamvu mpuzamahanga zirimo intambara iri hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

RADIOTV10

Comments 4

  1. DUSABE says:
    3 years ago

    Se evariste Akore nkumugabo ntibamutere ubwoba

    Reply
  2. MUHORAKEYE Chantal says:
    3 years ago

    Njyewe nshyigikiye mbyimazeyo president ndayishimiye kuko ubusuma butuma igihugu kidatera imbere ,nakure ibisambo munzira abarundi batere imbere

    Reply
  3. Mbanjingabo says:
    3 years ago

    Bunyoni rwose ahubwo perezida yatinze kumukuraho Kuko umuntu ukomeye mugihugu ni umwe gusa (perezida wa République)

    Reply
  4. Niyigarura Desire says:
    3 years ago

    Yaraye abikoze umukuru wacu abandanye aduza ivyubahiro.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 13 =

Previous Post

Mwabitekereje nabi- Umudepite abwira RSSB yaguze ubutaka bwa miliyari 137 ikabubika ngo kuko buri guhenda

Next Post

Minisitiri wagaragaye cyane mu masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yo kohereza abimukira yeguye

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze
MU RWANDA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri wagaragaye cyane mu masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yo kohereza abimukira yeguye

Minisitiri wagaragaye cyane mu masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yo kohereza abimukira yeguye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.