Nyuma y’amezi abiri Radiotv10 ikoze inkuru y’abaturage basaba ubuvugizi ko irimbi ryabusanza ryasanwa bitewe n’uko ryari ryarangiritse kuburyo bukabije, aho imva zari zararangaye amasanduku agaragaramo abantu. Kuri ubu iryo rimbi riri gusanwa.
Mu mezi abiri ashize nibwo Radiotv10 yaherukaga gukora inkuru y’abaturage basaba ko irrimbi ryo mu busanza , mu murenge wa Kanombe ho mu karere ka Kicukiro risanwa imva zimwe zarizasamye bamwe mu bahaturiye bishimira ko ryasanwe.
Mu nkuru yabanje aba baturage bagaragazaga akababaro baterwa no kwangirika kwa zimwe mu mva ziri muri iri rimbi bitewe no kutaryitaho. Uwitwa Nkurunziza Patrick uhaturiye yagize ati” Reba nawe ukuntu hameze ,aha ni ahantu haruhukiye abavandimwe bacu ababyeyi ndetse n’ishuti zacu, ntabwo hakwiye gufatwa gutya”
Ubuyobozi bw’umurenge wa kanombe bwari bwemereye TV10 ko iki kibazo kigiye gucyemuka. Kuri iyi nshuro ubwo umunyamakuru wa TV10 ubwo yahageraga yasanze abaturage bashima ko iki kibazo cyakemutse nyuma y’igihe bakivuga mu itangazamakuru.
Irimbi rya busanza urirebesheje ijisho rigaragara nk’irikuze dore ko abo twaganiriye bavuga ko ntamuntu ukirishyinguramo,icyakora iyo tubona ubuyobozi twarikubabaza ingamba bafite zizatuma ritongera kwangirika dore ko abaturage babashinjaga kutaryitaho mu buryo buhoraho.
Olivier TUYISENGE