Guverinoma y’u Rwanda yatanze inkunga yo kugoboka abakomeje kugirwaho ingaruka n’Intambara yo muri Gaza, ihanganishije Israel n’Umutwe wa Hamas, aho rwatanze ibirimo toni 19 z’ibiribwa.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, iyi nkunga yatanzwe none tariki Indwi Ugushyingo 2024.
Iri tangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, rivuga ko “Guverinoma y’u Rwanda, ku bufatanye na Hashemite Kingdom of Jordan, uyu munsi yohereje ibintu birimo ubutabazi bugenewe abo muri Gaza.”
Guverinoma y’u Rwanda ikomeza ivuga ko “iyi mfashanyo y’umusanzu mu gufasha ibikorwa bikomeje ku rwego mpuzamahanga, yakiriwe n’Umuryango Jordan Hashemite Charity muri Amman, ikaba igizwe na Toni 19 z’ibiribwa (amafunguro akungahaye ku ntungamubiri y’abana), imiti n’ibikoresho byo kwa muganga.”
U Rwanda rwasoje ubutumwa bwarwo ruvuga ko rwifuza ko aya makimbirane yarangira, kandi ko habaho gukomeza kurinda ubuzima bw’abasivile.
Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rutanze inkunga yo kugoboka abugarijwe n’intambara yo muri Gaza, kuko no mu ntangiro zayo mu kwezi k’Ukwakira 2023 rwari rwatanze ibirimo toni 16 z’ibiribwa ndetse n’ibinyobwa n’imiti.
Intambara iri kubera muri Gaza muri Palestine, imaze umwaka n’ukwezi kumwe itangiye, aho kugeza ubu imaze guhitana abantu barenga ibihumbi 44.
RADIOTV10