Bwa mbere Gatabazi yavuze ku mashusho yagarutsweho cyane akururwa n’urinda Perezida

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yagarutse ku mashusho yagarutsweho cyane agaragaza umwe mu bashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, amukurura mu kinyabupfura, avuga ko amushimira kuko yatumye atabangamira Perezida.

Ni amashusho yagaragaye ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari mu rugendo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo rwabaye mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.

Izindi Nkuru

Muri aya mashusho ubwo Perezida Paul Kagame yari ageze ku kibuga cy’umupira kiri mu Murenge wa Kagano mu Karere Nyamasheke, hagaragaramo umwe mu bashinzwe umutekano wa Perezida wa Repubulika akurura mu kinyabupfura Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo atamubangamira mu rugendo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wari wishimiye uburyo abaturage bari kwakira Perezida wabo, yari yabarangariye, bituma asa nk’usatira umukuru w’Igihugu na we wariho aramutsa abaturage.

Ni amashusho yagarutsweho cyane, bamwe bavuga ko uriya murinzi wa Perezida atari akwiye gukurura Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu gihe abandi babishimye bavuga ko bigaragaza ubunyamwuga bwo kurinda Perezida kuko byagaragaraga ko Minisitiri ashobora kumubangamira mu rugendo, akamukurura kugira ngo bitaba.

Gatabazi Jean Marie Vianney, mu kiganiro yagiranye na Radio 10, yavuze ko kuba yarakuruwe n’urinda umukuru w’Igihugu, we yarabyishimiye.

Ati “Icya mbere nshima ni uko ushinzwe kurinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu yashoboye kumbuza kumugonga kuko iyo mugongo ni byo byari kuba ari byo bibi.”

Umunyamakuru yahise amubaza ati “Ntabwo wumvise icyubahiro cyawe gihungabanye?” asubiza agira ati “Oyaaa ahubwo se iyo mugonga ni bwo nari kukigira?”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru