Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya byamaganye amakuru amaze iminsi atangazwa ko Leta y’iki Gihugu iri inyuma y’urupfu rwa Alexei Navalny utaravugaga rumwe na Putin.
Ni nyuma y’uko kuva ku wa Mbere yaba umufasha wa nyakwigendera na nyina umubyara bakomeje kuvuga ko batarabona umubiri wa nyakwigendera ndetse ngo babwiwe ko bazawuhabwa mu byumweru 2 bitewe n’iperereza riri gukorwa ku cyamwishe.
Kuri bo bavuga ko ari amayeri yo gukomeza gutinza umubiri kugira ngo uburozi yahawe bubanze bushire mu mubiri.
Umufasha we Yulia Navalnaya yavuze ko atazacika intege ndetse ko agiye gukomeza urugendo umugabo we yari yaratangiye.
Alexey yaguye muri gereza iri Serbia aho yari yarakatiwe imyak 19. Amakuru ya gereza avuga ko yaguye hasi atakaza ubwenge kuva ubwo ngo byageze aho ashiramo umwuka.
Nyina umubyara ndetse n’abamushyigikiye, bakambitse kuri gereza ngo barebe ko bahabwa umubiri bawushyingure.
Kuva uyu munyapolitiki yakwitaba Imana, ibihugu by’amahanga nka Leta Zunze Ubumwe za America, birashinja Perezida Putin na Leta ye kumwivugana.
Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya [Klemlin], Dmitry Peskov yavuze ko nta ruhare Perezida Putin yagize muri urwo rupfu ndetse ngo hari gukorwa iperereza.
Dmitry Peskov yaboneyeho kwihanganisha umuryango wabuze uwabo, icyakora hari abavuga ko ibyo ari agakino ka politike ndetse bagasaba ubumwe bw’u Burayi kugira icyo babikoraho.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10