Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Bwa mbere RDF yasobanuye impamvu zatumye hirukanwa burundu Abajenerali babiri

radiotv10by radiotv10
14/06/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
RDF yatangaje amakuru ku ntandaro y’iyirukanwa ry’abasirikare barimo Abajenerali babiri
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwashyize umucyo ku iyirukanwa ry’Abasirikare bo ku rwego rwa General, barimo ufite ipeti rya Major General n’ufite irya Brigadier General, baherutse kwirukanwa n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, bunasobanura ibyatumye birukanwa, birimo ubusinzi bukabije.

Icyumweru kiruzuye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, yirukanye Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda ndetse n’abandi basirikare bo ku rwego rwa Ofisiye.

Itangazo ryirukana aba basirikare ryasohotse mu ijoro ryo ku ya 07 Kamena 2023, rigaragaza ko aba basirikare birukanywe burundu muri RDF.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2023, nyuma y’icyumweru cyuzuye, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwagiranye ikiganiro n’Itangazamakuru, cyagarutse ku iyirukanwa ry’aba basirikare bo ku rwego rwo hejuru ndetse n’abandi 116 bafite andi mapeti, ndetse no gusesa amasezerano y’abandi 112.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga wari wabigarutseho mbere ko kwirukana abasirikare, bishingira ku mpamvu zitandukanye zirimo imyitwarire idahwitse cyangwa ibyaha baba bakoze, yongeye kugaruka ku iyirukanwa rya bariya basirikare bafite amapeti yo hejuru.

Yavuze ko Brig. Gen. Ronald Rwivanga na Maj Gen Aloys Muganga, mu byatumye birukanwa harimo imyitwarire idahwitse y’ubusinzi bukabije, hakaba kandi n’agasuzuguro.

Agaruka kuri buri umwe, Brig Gen Rwivanga yavuze ko kuri Maj Gen Aloys Muganga, yagaragaweho ubusinzi bukabije, naho Brig Gen Francis Mutiganda yirukanirwa gusuzugura inzego za Gisirikare, bikaba binagize icyaha.

Ubwo hari hamaze kwirukanwa aba basirikare, Brig Gen Rwivanga yari yagize ati “Kwirukanwa bibaho kubera impamvu zitandukanye, ariko ahanini ni ibyaha cyangwa imyitwarire y’umwofisiye cyangwa imyitwarire igayitse. Ariko hari n’imyitwarire mibi itajyanye n’uko umusirikare akwiye kwifata, ariko nanone utajyana mu rukiko kubera impamvu zitandukanye.”

Aba basirikare birukanywe ndetse hanaseswa amasezerano y’abandi, nyuma y’umunsi umwe gusa, Perezida wa Repubulika anakoze impinduka mu buyobozi bukuru bwa RDF, zasize General Jean Bosco Kazura asimbuwe na Lt Gen Mabarakh Muganga ku mwanya w’Umugaba Mukuru, ndetse na Maj Gen Vincent Nyakarundi asimbura Muganga wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

Muri iki kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, Brig Gen Ronald Rwivanga abajijwe niba ziriya mpinduka zifitanye isano n’iyirukanwa rya bariya basirikare, yasubije agira ati “Ibyo bikorwa byombi byabaye mu gihe cyegeranye ariko nta sano bifitanye. Biratandukanye.”

Brig Gen Rwivanga uyu munsi mu kiganiro n’itangazamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − seven =

Previous Post

Abanya-Uganda bari bagiye gutegerereza Yezu muri Ethiopia ibyabayeho byatumye bataha atarabageraho

Next Post

Hamenyekanye amakuru kuri umwe mu Banyarwanda umunani baburanishijwe na TPIR bari Niger bigeze kuzamura impaka

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

IZIHERUKA

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika
FOOTBALL

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

21/01/2026
How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye amakuru kuri umwe mu Banyarwanda umunani baburanishijwe na TPIR bari Niger bigeze kuzamura impaka

Hamenyekanye amakuru kuri umwe mu Banyarwanda umunani baburanishijwe na TPIR bari Niger bigeze kuzamura impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.