Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Bwa mbere RDF yasobanuye impamvu zatumye hirukanwa burundu Abajenerali babiri

radiotv10by radiotv10
14/06/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
RDF yatangaje amakuru ku ntandaro y’iyirukanwa ry’abasirikare barimo Abajenerali babiri
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwashyize umucyo ku iyirukanwa ry’Abasirikare bo ku rwego rwa General, barimo ufite ipeti rya Major General n’ufite irya Brigadier General, baherutse kwirukanwa n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, bunasobanura ibyatumye birukanwa, birimo ubusinzi bukabije.

Icyumweru kiruzuye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, yirukanye Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda ndetse n’abandi basirikare bo ku rwego rwa Ofisiye.

Itangazo ryirukana aba basirikare ryasohotse mu ijoro ryo ku ya 07 Kamena 2023, rigaragaza ko aba basirikare birukanywe burundu muri RDF.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2023, nyuma y’icyumweru cyuzuye, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwagiranye ikiganiro n’Itangazamakuru, cyagarutse ku iyirukanwa ry’aba basirikare bo ku rwego rwo hejuru ndetse n’abandi 116 bafite andi mapeti, ndetse no gusesa amasezerano y’abandi 112.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga wari wabigarutseho mbere ko kwirukana abasirikare, bishingira ku mpamvu zitandukanye zirimo imyitwarire idahwitse cyangwa ibyaha baba bakoze, yongeye kugaruka ku iyirukanwa rya bariya basirikare bafite amapeti yo hejuru.

Yavuze ko Brig. Gen. Ronald Rwivanga na Maj Gen Aloys Muganga, mu byatumye birukanwa harimo imyitwarire idahwitse y’ubusinzi bukabije, hakaba kandi n’agasuzuguro.

Agaruka kuri buri umwe, Brig Gen Rwivanga yavuze ko kuri Maj Gen Aloys Muganga, yagaragaweho ubusinzi bukabije, naho Brig Gen Francis Mutiganda yirukanirwa gusuzugura inzego za Gisirikare, bikaba binagize icyaha.

Ubwo hari hamaze kwirukanwa aba basirikare, Brig Gen Rwivanga yari yagize ati “Kwirukanwa bibaho kubera impamvu zitandukanye, ariko ahanini ni ibyaha cyangwa imyitwarire y’umwofisiye cyangwa imyitwarire igayitse. Ariko hari n’imyitwarire mibi itajyanye n’uko umusirikare akwiye kwifata, ariko nanone utajyana mu rukiko kubera impamvu zitandukanye.”

Aba basirikare birukanywe ndetse hanaseswa amasezerano y’abandi, nyuma y’umunsi umwe gusa, Perezida wa Repubulika anakoze impinduka mu buyobozi bukuru bwa RDF, zasize General Jean Bosco Kazura asimbuwe na Lt Gen Mabarakh Muganga ku mwanya w’Umugaba Mukuru, ndetse na Maj Gen Vincent Nyakarundi asimbura Muganga wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

Muri iki kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, Brig Gen Ronald Rwivanga abajijwe niba ziriya mpinduka zifitanye isano n’iyirukanwa rya bariya basirikare, yasubije agira ati “Ibyo bikorwa byombi byabaye mu gihe cyegeranye ariko nta sano bifitanye. Biratandukanye.”

Brig Gen Rwivanga uyu munsi mu kiganiro n’itangazamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + eighteen =

Previous Post

Abanya-Uganda bari bagiye gutegerereza Yezu muri Ethiopia ibyabayeho byatumye bataha atarabageraho

Next Post

Hamenyekanye amakuru kuri umwe mu Banyarwanda umunani baburanishijwe na TPIR bari Niger bigeze kuzamura impaka

Related Posts

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Many people say Monday is the hardest of the week, but it doesn’t have to be. When you start your...

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

by radiotv10
17/11/2025
0

Abarerera mu Ishuri Ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, barasaba ko inyubako z’iri shuri...

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

by radiotv10
17/11/2025
0

Mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura zirimo diyabete yibasiye abangana na 2% mu baturage b’akarere ka Rusizi, ubuyobozi bw’aka karere...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga
MU RWANDA

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

17/11/2025
Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

17/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

17/11/2025
Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

17/11/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye amakuru kuri umwe mu Banyarwanda umunani baburanishijwe na TPIR bari Niger bigeze kuzamura impaka

Hamenyekanye amakuru kuri umwe mu Banyarwanda umunani baburanishijwe na TPIR bari Niger bigeze kuzamura impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.