Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakwiyambaza Ibihugu mu masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, atari ikibazo ku Rwanda, ariko ko igiteye impungenge ari imikoranire yabyo n’umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda.
Byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Bernard Mukuralinda mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV.
Hamaze iminsi havugwa ku kuba ingabo za MONUSCO ndetse n’iza SADC, kimwe n’iz’u Burundi ziri muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo, ziri gufatanya na FARDC imaze igihe yaranywanye na FDLR, ndetse binakorana mu ntambara yo kurwanya M23.
Mukuralinda avuga ko kuba ingabo za SADC, MONUSCO ndetse n’ingabo z’Ibihugu binyuranye; zikorana na FARDC, ubwabyo atari ikibazo ku Rwanda.
Ati “Ngira ngo byose bishingiye ku masezerano Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Guverinoma y’icyo Gihugu bafite nk’uburenganzira bwo kugirana amasezerano n’uwo bashatse, umuryango runaka cyangwa Igihugu runaka.”
Gusa avuga ko ikibazo cyaba ku kuba yaba iyi miryango ndetse n’Ibihugu, byakwemera gukorana n’umutwe w’Iterabwoba, unafite intego zo guhungabanya umutekano w’ikindi Gihugu.
Ati “Kuba izo ngabo z’Ibihugu bitandukanye zagirana amasezerano na Guverinoma ya Congo, ntakibazo biteye ku Rwanda, ariko ku rundi ruhande kuba bakorana n’umutwe ufite intego yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wanabigerageje, wanabikoze, unabigambiriye byo biteye ikibazo.”
Alain Mukuralinda avuga kandi ko u Rwanda rwakunze kubivuga kuva cyera, ko imikoranire n’uyu mutwe wa FDLR, ikwiye guhagarara, ariko ubutegetsi bwa Congo bukabyirengagiza.
Ati “Ni umutwe wakomotse ku mutwe wa ALIR wigeze gushyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba. Ibyo byo rwose biteye impungenge kuba Igihugu cyagirana amasezerano n’ikindi Gihugu n’undi muryango mu bufatanye bavuga ko bugamije kugarura amahoro muri kariya karere, hanyuma hakaza kwiyongeraho n’umutwe nk’uwo bizwi neza ko ugamije gutera cyangwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kandi bizwi neza ko washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.”
Bamwe mu basirikare bafashwe mpiri n’umutwe wa M23, barimo ab’u Burundi, bavuze ko bavuye mu Gihugu cyabo, babwirwa ko bagiye kurwana n’Abanyarwanda, ndetse na FARDC ubwayo ikavuga ko izarasa Abatutsi b’Abanyarwanda kugeza ibasubije mu Gihugu cyabo cy’u Rwanda.
Mukuralinda avuga ko izi mvugo ubwazo zirimo ikibazo, kuko yaba ari ukuvuga ko “bazasubiza Umututsi ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, bumva ko bamusubije iwabo byaba bifite ishingiro? Nibasobanure neza. Noneho se ni Umututsi w’Umunyekongo, bavuga ko bazasubiza mu Rwanda, ibyo se byo byashoboka?”
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, avuga ko uku kugarura urusobe rw’ingabo muri Congo, atari byo muti w’ibibazo.
Yavuze ko mu buryo bweruye kandi buzwi, ubu FARDC ikorana na MONUSCO, igakorana na bimwe mu Bihugu bya SADC ari byo Malawi, Afurika y’Epfo na Tanzania, hakaba ingabo z’u Burundi, abacancuro, ndetse n’imitwe irimo FDLR.
Ati “Ni ukuvuga ngo muri kiriya Gihugu hari ingabo z’ibindi Bihugu nibura umunani ku ntambara imaze imyaka icumi itarangira […] ikibazo cya mbere twari dukwiye kwibaza, ko n’ubundi ibyo bintu byigeze no kubaho muri za 2013 aho ingabo ziza zikahateranira, bamwe bagatsindwa bagataha, kuki icyo kibazo kitakemutse.”
Mukuralinda avuga ko niba izi ngabo zaje gushyigikira FARDC, barazihaye amakuru atari nko kuba zaraje gufasha iki gisirikare cya Congo kwirukana Abanyarwanda, ubwabyo bizatuma iyi ntambara itarangira, kuko baba birengagije ikibazo nyirizina kiri mu burasirazuba bwa Congo.
RADIOTV10