Saturday, November 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

radiotv10by radiotv10
06/10/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe
Share on FacebookShare on Twitter

Wasili na Jangwani, amazina azwi mu kuryoshya ruhago Nyarwanda, dore ko aba bombi ari abavugizi b’abakunzi b’amakipe y’amacyeba akomeye mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports, ndetse bigoye kumva umwe ahuza n’undi iyo bari kuvuga kuri aya makipe, ariko noneho bahuye banahuza imvugo.

Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili na Mugisha Frank uzwi nka Jangwani, ni bamwe mu bazwiho gushyushya umupira w’amaguru mu Rwanda, kubera ibyo batangaza iyo bari kuvugira abakunzi b’aya makipe.

Nta na rimwe aba bombi bari bumvikanye bavuga rumwe, iyo bari kuvugira abakunzi bayo, ariko kuri iyi nshuro bahuje, basaba Abanyarwanda kujya gushyigikira ikipe y’Igihugu cyabo Amavubi, afite umukino kuri uyu wa Gatanu, ubwo izaba ihura n’iya Benin mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu butumwa bw’amashusho bwashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, aba bombi, baba bari muri Sitade Amahoro, bagatangira bibutsa ko umwe atajya akozwa iby’ikipe y’undi.

Wasili agira ati “Mu buzima bwanjye ntaho njya mpurira n’ikipe ya APR, n’ikipe yahuye na APR ni yo mba ndi gufana.” Ahita aha umwanya mugenzi we Jangwani, na we akaza agira ati “Nta hantu na hamwe njya mpurira na Rayon Sports, n’ikipe yose yahuye na Rayon Sports, ni yo mba ndi inyuma.”

Muri aya mashusho ahamagarira abakunzi b’aya makipe kuzaza gushyigikira Ikipe y’Igihugu, aba bombi bahita bakuramo umwambaro w’amakipe yabo, bagasigarana uw’Amavubi.

Jangwani ahita agira ati “Iyo bigeze ku Mavubi, ibi birenze Club. Ni inshingano za buri umwe wese.”

Wasili na we yungamo agira ati “Ubu umukunzi wa Rayon Sports ube umukunzi w’Ikipe ya APR, ube umukunzi wa Etincelles, Kiyovu, Police, Club zose cumi n’esheshatu, duhurira ku ikipe y’u Rwanda Amavubi.”

Uyu mukino bahamagarira Abanyarwanda kujya gushyigikiramo ikipe yabo, uzaba kuri uyu wa 10 Ukwakira, ukazakurikirwa n’undi uzaba mu cyumweru gitaha tariki 14 Ukwakira, wo uzabera muri Afurika y’Epfo, aho Amavubi azaba ahura n’Ikipe ya kiriya Gihugu.

Jangwani ati “ubu noneho ni Amavubi si APR”
Wasili na we ati “ube ufana Rayon cyangwa APR, ubu twese inkoko ni yo ngoma ku wa Gatanu”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

Next Post

Perezida Kagame yibukije abayobozi basubiramo amakosa kenshi ikiba kibategereje

Related Posts

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

by radiotv10
14/11/2025
0

Nyuma yuko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, atangaje ko ikipe yamaze gutandukana n’umutoza Afahmia Lotfi kubera umusaruro muke, ibintu...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

by radiotv10
13/11/2025
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gukemura burundu ikibazo cy’umutoza Robertinho ndetse n’icya...

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

by radiotv10
12/11/2025
0

Tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika muri Handball (Men’s Handball Africa Cup of Nations) kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere...

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

by radiotv10
12/11/2025
0

Ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 25 bagomba gutangira umwiherero, barimo umunyezamu Kwizera Olivier wanyuze mu makipe anyuranye mu Rwanda no...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

by radiotv10
11/11/2025
0

Aimable Nsabimana, myugariro w’ikipe ya Assabah Sports Club yo mu cyiciro cya mbere muri Libiya, yavuze ko yigeze gutekereza kureka...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yibukije abayobozi basubiramo amakosa kenshi ikiba kibategereje

Perezida Kagame yibukije abayobozi basubiramo amakosa kenshi ikiba kibategereje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.