• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Bwiza nyuma yo guhirwa na muzika agiye gupfundurira agaseke abakunzi be

radiotv10by radiotv10
12/11/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzikazi w’uburanga yateranye amagambo n’uwamukangishije kugaragaza amashusho ari gukora iby’abakuru
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Bwiza Emerance, ukomeje guhirwa n’umuziki, wanamaze gukora album ye ya mbere, yavuze igihe azakorera igitaramo cyo kuyimurikira Abanyarwanda, anatangaza impamvu yahisemo kuzagikora ku Munsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Uyu muhanzikazi usanzwe abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music, ni umwe mu bigaragaje muri uyu mwaka, kubera ibihangano bye byakunzwe n’abatari bacye.

Iyi album ya mbere Bwiza yise ‘My Dream’, iriho indirimbo 12 zirimo eshatu zifite amashusho, aho zose zakunzwe n’abakunzi ba muzika.

Uyu muhanzikazi wagiye anakora ibitaramo binyuranye ndetse akanagaragara mu bikorwa bitandukanye, avuga ko azakora igitaramo cyo kumurikira Abanyarwanda iyi album ye, muri Werurwe (03) umwaka utaha ku munsi Mpuzamahanga w’Abagore usanzwe uba tariki 08 Werurwe.

Avuga ko na we ari iby’agaciro kuba yaragaragarijwe urukundo muri muzika, byumwihariko abantu bagakunda ibihangano bye.

Ati “Ni umugisha ukomeye kuri njye kandi nshimira cyane abakunzi bakomeje kungaragariza urukundo.”

Agaruka kuri iyi tariki azamurikiraho album ye ya mbere, avuga ko yayihisemo nk’umwari wabashije kugira icyo ageraho, akaba yumva ashaka kugisangiza abandi.

Ati “Nk’umwe mu bari n’abategarugori mfite byinshi nishimira ko nagezeho kandi ibyo nkabibona mu ishusho y’abari n’abategarugori bose mu Rwanda babashije kwiyubaka.”

Ni igitaramo yizeye ko kizasiga ishusho ikomeye ku muhanzikazi wese ukora muzika kandi kikazagaragaza ubushobozi bw’umunyarwandakazi.

Khamiss SANGO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 13 =

Previous Post

Muhanga: Uko hafashwe umugabo wari umaze ibyumweru bitatu ahigwa bukware

Next Post

AMAFOTO: Myugariro uri mu bigaragaje mu Rwanda yamaze gutangira akazi aherutse kubona

Related Posts

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Next Post
AMAFOTO: Myugariro uri mu bigaragaje mu Rwanda yamaze gutangira akazi aherutse kubona

AMAFOTO: Myugariro uri mu bigaragaje mu Rwanda yamaze gutangira akazi aherutse kubona

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.