Mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024-2025 mu Rwanda, umwe mu banyeshuri bari gukora ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye wiga mu kigo cy’ishuri ryo mu Karere ka Nyamagabe, yakoreye ikizamini cye kuri Polisi nyuma yo gufatanwa icyuma yari yitwaje avuga ko narangiza icy’uwo munsi agitera umuntu.
Uyu munyeshuri w’umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko, asanzwe yiga mu Rwunge rw’Amashuri (GS) Gasaka mu Karere ka Nyamagabe.
Ubwo abanyeshuri bazindukiraga mu kizamini cyakozwe kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nyakanga 2025, uyu munyeshuri yaje yitwaje imbugita yayihishe mu mukandara, aho yavugaga ko narangiza ikizamini cy’uwo munsi, aza kuyitera umuntu ariko atavuga uwo ari we.
Ibi byatumye inzego z’umutekano zari ahakorerwaga iki kizamini, zibyinjiramo, ndetse ashaka no kuzirwanya ariko ziramufata.
Aya makuru kandi yemwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, wavuze ko uyu munyeshuri yahise afatwa ajyanwa kuri Biro bya Polisi bya Kigeme, ndetse aba ari na ho akorera Ikizamini cyari giteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, akaba ari na ho yakoreye icya none tariki 16 Nyakanga kugira ngo uwo mugambi yumvikanye avuga kuri uyu wa Kabiri ataza kuwukomeza.
SP Emmanuel Habiyaremye yagize “Yafatanywe icyuma yari yambariyeho kiri ku mukandara, akaba anakekwaho kuba akoresha ibiyobyabwenge.”
Abazi uyu munyeshuri kandi bavuga ko asanzwe akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse ko bishoboka ko ari byo byamuteye kugaragaza iyi myitwarire.
Polisi ivuga ko hahise hanatangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru arambuye kuri uyu munyeshuri n’icyaba kimutera kwitwara uku.
Mu bizamini bya Leta bikorwa mu Rwanda, hari bamwe mu banyeshuri babikorera ahatari ku Bigo by’Amashuri ku bw’impamvu zitandukanye, barimo ababa bafite ibibazo by’uburwayi boroherezwa gukorera kwa muganga kugira ngo badacikanwa n’ayo mahirwe.
RADIOTV10