Abantu 14 barimo abasirikare 12 ba Uganda bahitanywe n’impanuka ikomeye yabereye mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi mpanuka kandi yakomerekeyemo abantu barenga 50, yabaye ku ya 22 Ukwakira 2024 mu muhanda Makeke-Bela muri Teritwari ya Mambasa mu Ntara ya Ituri.
Ni impanuka y’imodoka y’ikamyo yari itwaye abasirikare ba Uganda, yabaye ubwo yabanzaga kugonga umumotari ndetse n’abagenzi babiri na bo bahise bagwa aho.
Amakuru avuga ko umushoferi wari utwaye iyi kamyo yari irimo abasirikare ba Uganda, yabanje gufata feri ubwo yahuraga n’umumotari ariko imodoka ikanga guhagarara, igahita yahuranya moto na yo igahita yibarangura.
Abagenzi babiri bari kuri moto bahise bitaba Imana, mu gihe umumotari wari ubatwaye we yarokotse ariko agakomereka bikabije.
Mu bantu 14 bahitanywe n’iyi mpanduka, barimo abasirikare 12 mu Ngabo za Uganda, mu gihe abakomerekejwe n’iyi mpanuka, barenga 50 barimo n’ubundi abasirikare ba Uganda.
Ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba, imirambo y’aba basirikare ba Uganda, yahise igarurwa muri Beni mbere yuko yoherezwa mu Gihugu cyabo cya Uganda.
Polisi ya Congo, ivuga ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije ndetse n’ibibazo by’iyi modoka y’ikamyo yagize muri feri.
Nanone kandi hari andi makuru avuga ko abasirikare bo muri Uganda bataramenyera imihanda n’amategeko yayo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba basirikare ba Uganda bahuye n’ibi byago, ni bamwe mu bari mu butumwa buhuriweho hagati y’Ingabo z’iki Gihugu n’iza DRC, bari mu bikorwa bya gisirikare byiswe Shujaa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ufite ibirindiro mu burasirazuba bwa Congo.
RADIOTV10