Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Byamenyekanye ko abaguye mu mpanuka ikomeye muri Congo biganjemo abasirikare b’ikindi Gihugu

radiotv10by radiotv10
24/10/2024
in AMAHANGA
0
Byamenyekanye ko abaguye mu mpanuka ikomeye muri Congo biganjemo abasirikare b’ikindi Gihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 14 barimo abasirikare 12 ba Uganda bahitanywe n’impanuka ikomeye yabereye mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi mpanuka kandi yakomerekeyemo abantu barenga 50, yabaye ku ya 22 Ukwakira 2024 mu muhanda Makeke-Bela muri Teritwari ya Mambasa mu Ntara ya Ituri.

Ni impanuka y’imodoka y’ikamyo yari itwaye abasirikare ba Uganda, yabaye ubwo yabanzaga kugonga umumotari ndetse n’abagenzi babiri na bo bahise bagwa aho.

Amakuru avuga ko umushoferi wari utwaye iyi kamyo yari irimo abasirikare ba Uganda, yabanje gufata feri ubwo yahuraga n’umumotari ariko imodoka ikanga guhagarara, igahita yahuranya moto na yo igahita yibarangura.

Abagenzi babiri bari kuri moto bahise bitaba Imana, mu gihe umumotari wari ubatwaye we yarokotse ariko agakomereka bikabije.

Mu bantu 14 bahitanywe n’iyi mpanduka, barimo abasirikare 12 mu Ngabo za Uganda, mu gihe abakomerekejwe n’iyi mpanuka, barenga 50 barimo n’ubundi abasirikare ba Uganda.

Ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba, imirambo y’aba basirikare ba Uganda, yahise igarurwa muri Beni mbere yuko yoherezwa mu Gihugu cyabo cya Uganda.

Polisi ya Congo, ivuga ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije ndetse n’ibibazo by’iyi modoka y’ikamyo yagize muri feri.

Nanone kandi hari andi makuru avuga ko abasirikare bo muri Uganda bataramenyera imihanda n’amategeko yayo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba basirikare ba Uganda bahuye n’ibi byago, ni bamwe mu bari mu butumwa buhuriweho hagati y’Ingabo z’iki Gihugu n’iza DRC, bari mu bikorwa bya gisirikare byiswe Shujaa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ufite ibirindiro mu burasirazuba bwa Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 15 =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku murwayi mushya wa Marburg wabonetse mu Rwanda

Next Post

Kigali: Agahinda ni kenshi mu muryango wabuze abana batatu bapfiriye rimwe

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Agahinda ni kenshi mu muryango wabuze abana batatu bapfiriye rimwe

Kigali: Agahinda ni kenshi mu muryango wabuze abana batatu bapfiriye rimwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.