Abahanzi b’ibyamamare ku Mugabane wa Afurika, bari mu Rwanda, banagize amahirwe yo kwakirwa na Perezida Paul Kagame, wababwiye ko mu Rwanda ari mu rugo, na bo bamushimira byimazeyo kuba icyitegererezo, ndetse baramutungura bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko yaburaga amasaha macye ngo igere.
Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Village Urugwiro, nyuma y’amasaha macye mu Rwanda hatangiwe ibihembo bya Trace Awards bitanzwe ku nshuro ya mbere.
Ubwo yakiraga abahanzi begukanye ibihembo, Perezida Paul Kagame na we yahawe igihembo n’abateguye ibi bihembo, anabashimira kuba bamuzirikanye, ndetse no kuba barateguye iki gikorwa.
Ati “Icya gatatu ndashaka gushimira mwe mwese yaba ari abahembwe, ndetse na Trace yegeranyije ibi byose igatuma biba ibyo ari ibyo, ndetse bikanagera no ku ntego byateguriwe.”
Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga kandi ko Igihugu kibahaye ikaze, ndetse ko bagomba kumva ko bari mu rugo iwabo nk’Abanyafurika cyangwa abakomoka muri Afurika.
Ati “Ndashaka kubizeza ko aha ari iwanyu. Ndabizi mwese uko muri aha, hafi ya mwese mufite aho mwita mu rugo, kandi ni na byiza, ariko mushobora no kwiyumvamo ko hano ari ahandi mu rugo mu gihe mutari iwanyu.
Ku badafite mu rugo ndakeka ko bashobora kuba ari bacye, ariko ndabizi bashobora kuba bahari kuko ndababwira nko kuri njye namaze imyaka 30 ntafite mu rugo, rero ibyo byanyigishije agaciro ko kugira aho kwita iwanyu kandi nzi igisobanuro n’akamaro kabyo, ni yo mpamvu mbabwira ko uwo ari we wese wifuza ko hano hamubera mu rugo ha kabiri, cyangwa hamubera iwabo, ahawe ikaze.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko yishimiye impano zabo zibafasha kubabera umuyoboro wo kunyuzamo ibitekerezo by’abantu, ari na zo zatumye bahabwa ibyo bihembo, kandi ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira iki gikorwa.
Ati “Iyo ni impano nziza kuri buri muntu, mu muryango mugari wose. Rero nagiraga ngo nongere mbabwire ko tuzakomeza kubana namwe igihe cyose tuzabishobora, tuzakora ibishoboka mu gutanga umusanzu mu kubyongerera agaciro.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko iki gikorwa gishora kwagurwa, kigakura kugira ngo gikomeze gufasha abahanzi ndetse n’abaturage bose kuko umuziki utanga ibyishimo kuri bose kandi ukanafasha benshi.
Bamwe mu bahanzi bafite amazina akomeye ku Mugabane wa Afurika, na bo bafashe ijambo, bagaragaje akanyamuneza ko kuba bahuye na Perezida Paul Kagame bahora bafatiraho icyitegererezo, bamushimira imiyoborere ye iteza imbere u Rwanda na Afurika.
Umuhanzikazi Nomcebo Zikode wo muri Afurika y’Epfo waririmbye indirimbo ‘Jerusalema’ yabaye ikimenyabose ku Isi, uri mu bafashe ijambo, yaririmbiye Umukuru w’u Rwanda agace gato k’iyi ndirimbo, akigasoza agira ati “Ndabizi ejo ni isabukuru yanyu nyakubahwa Perezida” ahita aririmba indirimbo yo kumwifuriza isabukuru nziza.
Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame, uyu munsi tariki 23 Ukwakira 2023, yujuje imyaka 66, aho benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, batangiye kumwifuriza isabukuru nziza.
RADIOTV10