Uwabajije Polisi y’u Rwanda icyakorwa mu gihe umuturage abonye imodoka yacitse feri itwaye abantu, uru rwego rwamusubije ko uwashaka gukora ubwo butabazi, byaba ari nko kwigira ‘Spiderman’ kuko ikibazo kimenywa n’utwaye ikinyabiziga.
Ni nyuma yuko umuturage ukoresha Konti yitwa Brotherwacu ku rubuga nkoranyambaga kuri X, anyujijeho ikibazo yageneye Polisi y’u Rwanda ku cyakorwa mu gihe umuturage abonye imodoka yabuze feri.
Ubu butumwa bugira buti “Nk’umuturage ubonye imodoka yacitse feri iri kwiruka mu muhanda, ni ubuhe butabazi bw’ibanze yakora kugira ngo atabare ubuzima bw’abarimo mu gihe police itari aho hafi?”
Polisi y’u Rwanda, mu gusubiza uyu muturage; yavuze ko iki gitekerezo cyahimbwe n’uyu muturage ubundi kidashoboka.
Uru rwego ruvuga ko ikinyabiziga cyacitse feri bimenywa n’umuntu ugitwaye, bityo ko kubimenya uri umuturage uri hanze, bidashoboka, kandi ko hari uburyo bwagenwe bwo kwirinda ko habaho iki kibazo.
Ubutumwa bwa polisi y’u Rwanda bugira buti “Ubundi iyo ikinyabiziga “cyacitse feri” bimenywa n’ugitwaye.”
Polisi yakomeje igira iti “Iyi “scene” watekereje kuyiyobora no kuyikina byasaba ko uba uri Spiderman [ibizwi muri filimi by’umuntu uba ari intwari itabara abari mu kaga].”
Uru rwego ruvuga ko uburyo bwo gusuzumisha ikinyabiziga busanzwe bukorwa mu gihe runaka cyagenwe ndetse no kuba umuntu yajya akigenzura uko umushoferi agiye gukora urugendo, ari bwo burinda ibibazo nka biriya byo kuba cyacika feri.
Polisi iti “Ubutabazi nyabwo ni uko ikinyabiziga kigomba guhora kigenzurwa neza, cyane cyane mbere yo kujya mu rugendo.”
Kimwe mu bizamini byibandwaho iyi ikinyabiziga kigiye gukorerwa isuzuma rizwi nka ‘Controle technique’, ni ukugenzura uburyo bw’imikorere ya feri yacyo.
RADIOTV10









