Tuesday, December 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Byashenguye benshi: Ibizibukirwa kuri nyakwigendera wahitanywe n’impanuka y’imodoka yari itwaye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi

radiotv10by radiotv10
25/11/2024
in Uncategorized
0
Byashenguye benshi: Ibizibukirwa kuri nyakwigendera wahitanywe n’impanuka y’imodoka yari itwaye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi
Share on FacebookShare on Twitter

Chantal Nyirandama waguye mu mpanuka y’imodoka yari itwaye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi yabereye mu Karere ka Rulindo, urupfu rwe rwashenguye benshi, bamuziho kuba yari umugore waberaga benshi icyitegererezo kubera kwitinyuka no gukora cyane dore ko yari anaherutse kuzuza Hoteli mu Karere ka Gicumbi.

Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yari igeze mu Mudugudu wa Sakara mu Kagari ka Rwili mu Mure wa Cyungo mu Karere ka Rulindo, ubwo yari ivuye mu Karere ka Gicumbi, ijyanye aba banyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu nama yabo ku Rwego rw’Intara mu Karere ka Musanze.

Iyi mpanuka yabereye ahantu hari ikorosi rinini rikunze kuberamo impanuka, yahise ihitana uyu nyakwigendera Chantal Nyirandama, mu gihe abandi 27 bari muri iyi modoka bakomeretse bagahita bajyanwa kwa muganga kwitabwaho.

Chantal Nyirandama wahise ahasiga ubuzima, yari aherutse kuzuza hoteli mu Karere ka Gicumbi izwi nka ‘Nice Garden Hotel’ yari yafunguwe ku mugaragaro muri Kanama 2024.

Abazi nyakwigendera bavuga ko yari umugore ukunda umurimo kandi ubera icyitegererezo abandi bari n’abategarugori.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Gicumbi, Mutangana Alain Fabrice yavuze ko nyakwigendera yari umuntu uhora arangwa n’icyamuteza imbere kikanateza imbere Igihugu cyamwibarutse.

Yagize ati “Yari umubyeyi wahoranaga intumbero yo gutera imbere no kuzikumbuza abandi.”

Yakomeje avuga ko ubwo hatahwaga ku mugaragaro iyi hoteli ya nyakwigendera, yari yatanze ubuhamya bwabera akabando benshi, bakumva ko ntacyo batageraho mu gihe bakora bafite intego, kandi bagakora cyane.

Ati “Yatubwiraga ubuzima yanyuzemo bw’ukuntu yatangiriye ku gukodesha inzu y’icyumba kimwe, n’ibikoresho yabaga yatiye ahandi, ariko afite intumbero yo kuziyubakira Hoteli ye bwite.”

Mutangana Alain Fabrice yavuze kandi ko nyakwigendera yahoranaga ishyaka ryo gusangiza abandi ibitekerezo by’uburyo bakwiteza imbere, kuko yifurizaga buri wese kuva ku rwego rumwe akagera ku rundi rwisumbuyeho mu mibereho.

Ati “Yari wa muntu utaryamira ibitekerezo bye ngo abigundire, ahubwo yabisakazaga mu bandi, kandi agaharanira ko ibyifuzo n’ibitekerezo bye bibyara imbuto zigaragarira amaso kandi zifitiye abandi akamaro.”

Chantal Nyirandama, kubera umuhate we, yagiye ahabwa ibihembo binyuranye kubera urugero rwiza yatangaga mu mikorere myiza kandi ifitiye benshi akamaro.

Nyakwigendera yatangaga ibiganiro byafashaga benshi
Hotel ya nyakwigendera yari iherutse gutahwa ku mugaragaro
Nyakwigendera yajyaga yegukana ibihembo kubera imikorere ye
Impanuka yamuhitanye yari ikomeye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − seven =

Previous Post

Amakuru arambuye ku mugabo wagaragaye akubitana ubugome umugore mu ruhame bikababaza ababibonye

Next Post

Hamenyekanye itariki ntatuka y’umukino wazamuye impaka ndende uzwiho gushyushya ruhago Nyarwanda

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23
AMAHANGA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

by radiotv10
08/12/2025
0

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye itariki ntatuka y’umukino wazamuye impaka ndende uzwiho gushyushya ruhago Nyarwanda

Hamenyekanye itariki ntatuka y'umukino wazamuye impaka ndende uzwiho gushyushya ruhago Nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.