Ubuyobozi bw’Urwego rukurikirana Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Rwanda Premier League, bwamaze gusubika imikino y’umumunsi wa gatandatu w’iyi shampiyona, n’uw’ikirarane wa Rayon Sports na APR FC wari umaze iminsi uzamura impaka.
Amakuru yo gusubika imikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona, yatangiye kuvugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024, aho bimwe mu bitangazamakuru byayemezaga ariko Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bukaba butari bwayemeza.
Amakuru yizewe agera kuri RADIOTV10, yemeza ko amakipe akina Shampiyona y’u Rwanda, yohererejwe ubutumwa buyamenyesha isubikwa ry’iyi mikino.
Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League kandi bwasohoye itangazo ryemeza isubikirwa ry’iyi mikino y’umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona y’u Rwanda ndetse n’uw’ikirarane wa APR FC na Rayon Sports.
Iri tangazo rigira riti “Rwanda Premier League iramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru n’Abanyarwanda muri rusange ko kubera gahunda z’Ikipe y’lgihugu Amavubi, isubitse Umunsi wa 6 w’imikino wa Shampiyona ndetse n’umukino w’ikirarane wari guhuza Rayon
Sports na APR FC tariki 19 Ukwakira 2024.”
Rwanda Premier League kandi yavuze ko igihe hazasubukurirwa Shampiyona, hazakurikizwa ingengabihe yari isanzwe iriho.
Ni imikino yari iteganyijwe tariki 19 Ukwakira 2024, ikaba yahuriranye n’igihe hazaba hahamagawe abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bazakina imikino yo gushaka itike y’Ibikombe bya Afurika, birimo icy’abakina imbere muri Afurika CHAN ndetse na CAN bizaba umwaka utaha wa 2025.
U Rwanda kandi rufite imikino na Djibouti mu gushaka itike ya CAN 2025, izaba tariki 25 na 27 Ukwakira 2024, ari na byo byatumye Shampiyona isubikwa iminsi itatu kugira ngo hategurwe iyi mikino y’Igihugu.
Isubikwa ry’iyi mikino ya Shampiyona ribaye mu gihe hari hamaze iminsi hari impaka, aho ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yari yasabye ko umukino w’ikirarane uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports wagombaga kuba tariki 19 Ukwakira 2024, wasubikwa kugira ngo ibanze ikindi indi mikino ifite irimo uwa Gasogi United.
Ibi byatumye abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru bavuga ko bitumvikana uburyo ikipe yategeka abategura Shampiyona, ngo basubike umukino ku nyungu zayo.
RADIOTV10