Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

UPDATE: Byemejwe imikino irimo n’uwazamuye impaka muri Shampiyona y’u Rwanda yasubitswe…Menya impamvu

radiotv10by radiotv10
10/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
UPDATE: Byemejwe imikino irimo n’uwazamuye impaka muri Shampiyona y’u Rwanda yasubitswe…Menya impamvu
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Urwego rukurikirana Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Rwanda Premier League, bwamaze gusubika imikino y’umumunsi wa gatandatu w’iyi shampiyona, n’uw’ikirarane wa Rayon Sports na APR FC wari umaze iminsi uzamura impaka.

Amakuru yo gusubika imikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona, yatangiye kuvugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024, aho bimwe mu bitangazamakuru byayemezaga ariko Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bukaba butari bwayemeza.

Amakuru yizewe agera kuri RADIOTV10, yemeza ko amakipe akina Shampiyona y’u Rwanda, yohererejwe ubutumwa buyamenyesha isubikwa ry’iyi mikino.

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League kandi bwasohoye itangazo ryemeza isubikirwa ry’iyi mikino y’umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona y’u Rwanda ndetse n’uw’ikirarane wa APR FC na Rayon Sports.

Iri tangazo rigira riti “Rwanda Premier League iramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru n’Abanyarwanda muri rusange ko kubera gahunda z’Ikipe y’lgihugu Amavubi, isubitse Umunsi wa 6 w’imikino wa Shampiyona ndetse n’umukino w’ikirarane wari guhuza Rayon
Sports na APR FC tariki 19 Ukwakira 2024.”

Rwanda Premier League kandi yavuze ko igihe hazasubukurirwa Shampiyona, hazakurikizwa ingengabihe yari isanzwe iriho.

Ni imikino yari iteganyijwe tariki 19 Ukwakira 2024, ikaba yahuriranye n’igihe hazaba hahamagawe abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bazakina imikino yo gushaka itike y’Ibikombe bya Afurika, birimo icy’abakina imbere muri Afurika CHAN ndetse na CAN bizaba umwaka utaha wa 2025.

U Rwanda kandi rufite imikino na Djibouti mu gushaka itike ya CAN 2025, izaba tariki 25 na 27 Ukwakira 2024, ari na byo byatumye Shampiyona isubikwa iminsi itatu kugira ngo hategurwe iyi mikino y’Igihugu.

Isubikwa ry’iyi mikino ya Shampiyona ribaye mu gihe hari hamaze iminsi hari impaka, aho ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yari yasabye ko umukino w’ikirarane uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports wagombaga kuba tariki 19 Ukwakira 2024, wasubikwa kugira ngo ibanze ikindi indi mikino ifite irimo uwa Gasogi United.

Ibi byatumye abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru bavuga ko bitumvikana uburyo ikipe yategeka abategura Shampiyona, ngo basubike umukino ku nyungu zayo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 11 =

Previous Post

Amakuru adashimije ava mu ikipe iyoboye muri Shampiyona y’u Bwongereza

Next Post

Abatwara ibinyabiziga bafatirwa mu makosa bakayagerekaho andi akabo kashobotse

Related Posts

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe ya Rayon Sports bwemeje ko bwatandukanye n'Umutoza Wungirije, Haruna Ferouz ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma yuko bivuzwe ko...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abatwara ibinyabiziga bafatirwa mu makosa bakayagerekaho andi akabo kashobotse

Abatwara ibinyabiziga bafatirwa mu makosa bakayagerekaho andi akabo kashobotse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.