Wednesday, July 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

CaboDelgado: Perezida Nyusi yasuye Ingabo z’u Rwanda yongera kuzishimira

radiotv10by radiotv10
21/09/2022
in MU RWANDA
0
CaboDelgado: Perezida Nyusi yasuye Ingabo z’u Rwanda yongera kuzishimira
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado, azishimira ko kuva zagera muri iki Gihugu zaranzwe n’umuhate n’imyitwarire biboneye.

Perezida Filipe Jacinto Nyusi yasuye izi nzego z’umutekano z’u Rwanda mu Karere ka Mocimboa da Praia muri iyi Ntara ya Cabo Delgado kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022.

Mu butumwa yagejeje kuri izi nzego z’umutekano z’u Rwanda, Nyusi yazishimiye akazi keza zakoze mu kurwanya ibyihebe kuva zagera muri iki Gihugu muri Nyakanga 2021.

Yabashimiye kandi umuhate, kwiyemeza ndetse n’imyitwarire bibonyeye byabaranze muri iki gihe cyose bamaze muri ubu butumwa.

Yaboneyeho kandi gusura abaturage bo muri Mocimboa da Praia basubijwe mu byabo bari barakuwemo bakajya gucumbika mu nkambi bari bamazemo imyaka myinshi.

Yabizeje ko Guverinoma n’izindi nzego za Leta, bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo imibereho yabo yongere isubire mu buryo nkuko byahoze.

Perezida Filipe Jacinto Nyusi kandi yari yasuye ingabo z’u Rwanda muri Mutarama uyu mwaka mu duce twa Palma na Afungi, na bwo azishimira ibikorwa by’ubutwari byazo mu guhashya ibyihebe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Tshisekedi imbere y’Abakuru b’Ibihugu by’Isi yongeye kuvuga ko u Rwanda rwateye DRC

Next Post

Ubushinjacyaha bwahishuye ko no muri 2021 Bamporiki yakiriye indonke ya Miliyoni 10Frw

Related Posts

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Kagari ka Mwezi mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheje, bahangayikishijwe n’imibereho y’umugabo wirukanywe mu nzu...

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, baravuga ko bahawe ubutaka na Leta ngo bakoreremo ubucukuzi bw’Amabuye...

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

by radiotv10
08/07/2025
0

Abantu batanu barimo umugore umwe baregwa kwica umugabo bamukase ijosi bamusanze mu rugo iwe mu Murenge wa Ngoma mu Karere...

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

by radiotv10
08/07/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kurema umutwe...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we
MU RWANDA

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

09/07/2025
DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

08/07/2025
Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

08/07/2025
Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

ADVERTISEMENT
Next Post
Ubushinjacyaha bwahishuye ko no muri 2021 Bamporiki yakiriye indonke ya Miliyoni 10Frw

Ubushinjacyaha bwahishuye ko no muri 2021 Bamporiki yakiriye indonke ya Miliyoni 10Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.