Guverinoma ya Cameroon yatanze itegeko ryo gufunga igitangazamakuru icyo ari cyo cyose cyongera gutangaza amakuru yerekeranye n’ubuzima bwa Perezida Paul Biya umaze ibyumweru birenga bitanu atagaragara mu ruhame, byanatumye hari bamwe bamubika ko yapfuye.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko Perezida Biya w’imyaka 91 y’amavuko ashobora kuba yaratabarutse aguye mu Gihugu cy’amahanga, ariko Leta iza kubihakana ivuga ko ari ibihuha.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Paul Atanga Nji, yavuze ko guhera ubu ibiganiro mpaka byose byavugaga ku buzima bwa Perezida bihagaritswe.
Yagize ati “Ibiganiro byose byaba ibyo ku bitangazamakuru cyangwa se no ku mbuga nkoranyambaga bivuga ku buzima bwa Perezida Paul Biya, birahagaritswe kuko kuvuga ku Mukuru w’Igihugu kugeza ubu byamaze kujya mu ishusho y’umutekano w’Igihugu, hashingiwe ku makuru y’ibihuha ari gutangazwa.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimangiye ko uzarenga kuri iri tegeko azaba akoze icyaha cyo gutuka no guharabika Umukuru w’Igihugu, icyo gihe hazitabazwa amategeko.
Minisitiri Nji yasabye abayobozi b’Intara guhita bashyiraho itsinda rishinzwe kujya rikusanya ibiganiro mpaka n’ibindi byose bikorerwa mu bitangazamakuru byigenga, bakabirikodinga kugira ngo babashe kugenzura neza ibivugirwa muri ibyo biganiro.
Perezida Biya aheruka kugaragara mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Afrika n’u Bushinwa yabereye i Beijing kuva ku itariki 4 kugeza ku ya 5 Nzeri 2024.
Yaje kugaragara bwa nyuma ku itariki 08 z’uko kwezi yurira indege iva i Beijing, kuva ubwo ntiyongera kugaragara, ibyatumye amakuru ahita atangira gucicikana cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, ko yaba ashobora kuba yaranitabye Imana, kuko atigeze anajya mu nteko rusange ya 79 y’Umuryango w’Abibumbye, yateraniye i New York tariki 22 Nzeri kandi Guverinoma ya Cameroon yari yavuze ko yagombaga gutanga ikiganiro muri iyi Nteko.
Ntiyagiye no mu nama y’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa, yateraniye i Paris mu Bufaransa ku itariki ya 4 n’iya 5 z’uku kwezi k’Ukwakira.
Kugeza ubu ntibizwi neza aho aherereye, cyakora ku wa Kabiri w’iki cyumweru Guverinoma ya Cameroon yatangaje ko Perezida Biya atitabye Imana nk’uko ibihuha biri kubivuga, ahubwo ko ari i Geneve mu Busuwisi.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10