Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Canada ikomeje kugaragara nk’isoko rigezweho ku bahanzi Nyarwanda

radiotv10by radiotv10
12/11/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Canada ikomeje kugaragara nk’isoko rigezweho ku bahanzi Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko umuhanzi Bruce Melodie arangije ibitaramo bye muri Canada, undi muhanzi nyarwanda yahise yerecyeza muri iki Gihugu na we mu bitaramo ahafite, ndetse mu ntangiro z’umwaka utaha, undi muhanzi ukomeye mu Rwanda akazerecyezayo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Bruce Melodie yataramiye mu Mujyi wa Vancouver muri Canada mu gitaramo gisoza ibitaramo bine yakoreraga muri iki Gihugu.

Ni mu gihe Kenny Sol na we yamaze kugera muri iki Gihugu mu bitaramo bibiri ahafite, mu gihe The Ben na we ari mu myiteguro yo kuzajya gutaramirayo umwaka utaha.

Kenny Sol wamaze kugera muri Canada, azataramira mu Mujyi wa Ottawa ku wa 15 Ugushyingo 2024 ndetse n’i Montreal tariki 22 Ugushyingo 2024.

Uyu muhanzi waherukaga muri Canada muri Nzeri umwaka ushize wa 2023, yavuze ko agiye ku butumire bw’abakunzi be bakomeje kumwereka ko bakimunyotewe.

Ati “Barabizi ko nta kintu mba narabahishe, tuzatarama nk’ibisanzwe, tuzishima twongere duhure n’Abanyarwanda cyangwa se n’abanyamahanga muri rusange.”

Biteganyijwe ko The Ben azatarama mu Mujyi wa Montreal ku wa 14 Gashyantare 2025, akazakomereza muri Ottawa, asoreze mu Mujyi witwa Edmonton tariki 01 Werurwe 2025.

Ibitaramo bya The Ben ntibiratangazwaho byinshi, gusa biri gutegurwa na Sosiyete ya Euphoria Records isanzwe ifasha abahanzi Nyarwanda gutaramira muri iki Gihugu cya Canada.

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − sixteen =

Previous Post

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yageze muri Azerbaijan yitabiriye Inama mpuzamahanga

Next Post

Ibidasanzwe byabaye ku mugore wibarutse mu Bushinwa byakurikiwe n’ihurizo ritamworoheye

Related Posts

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

by radiotv10
11/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje amafoto ye ya mbere ateruye umwana wa kabiri aherutse kwibaruka we n’umugabo we Ifashabayo Dejoie. Aya...

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

by radiotv10
08/07/2025
0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibidasanzwe byabaye ku mugore wibarutse mu Bushinwa byakurikiwe n’ihurizo ritamworoheye

Ibidasanzwe byabaye ku mugore wibarutse mu Bushinwa byakurikiwe n'ihurizo ritamworoheye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.