Mu irushanwa rya CECAFA y’abatarengeje imyaka 18, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye umukino wa mbere itsinda 1-0, igiye guhura n’iya Kenya yo yatsinze ibitego 5-0 mu mukino wa mbere. Amakuru aturuka muri Kenya, aravuga ko abakinnyi b’u Rwanda bameze neza, ndetse ko biteguye kongera guha ibyishimo Abanyarwanda.
Ikipe y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 18, yatsinze umukino wa mbere yahuyemo na Somalia, mu gihe Kenya yo yatsinze Soudan 5-0.
Amakuru aturuka muri Kenya, avuga ko ikipe y’u Rwanda yakoze imyitozo ya nyuma yitegura guhura na Kenya mu mukino uzaba kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo.
Uyu mukino uzabera kuri Sitade Mpuzamahanga ya Kisumu Jomo Kenyata, usanze abasore b’Ikipe y’u Rwanda, bose bameze neza, dore ko mu myitozo yabaye none, bose bari bameze neza.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 uri muri iki Gihugu, aravuga ko umwuka uri mu ikipe y’u Rwanda, umeze neza, ndetse ko buri wese yumva afite impumeko yo kuzatsinda uyu mukino wa kabiri.
Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda, bakinnye umukino wa mbere bakawutsinda, bose nta n’umwe ufite imvune, ari na byo bibaha molare ko n’uyu mukino wa kabiri bazawutsinda.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10